WASAC yatashye umuyoboro w’amazi muremure mu Rwanda
Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyatashye umuyoboro w’amazi muremure wa mbere mu Rwanda, ureshya n’ibilometero birenga icyenda, ukagira umurambararo wa milimetero 900, ukaba waruzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 23.
Ni umuyoboro witwa Nzove-Ntora watashywe ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, uzajya uvana amazi ku ruganda rwo mu Nzove, uyajyana ku kigega kinini cya Ntora kiri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Uyu muyoboro wubatswe ku nkunga y’u Buyapani binyuze mu Kigo cyabo cy’iterambere (JICA), ukaba waratangiye gufasha mu gutanga amazi ku baturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, birimo Gisozi, Gasanze, Kibagabaga, Nduba n’ahandi, ukaba ufite ubushobozi bwo kohereza ku munsi amazi angana na meterokibe zirenga ibihumbi 53 ku kigega cya Ntora.
Abaturage bagezwaho amazi n’uwu muyoboro by’umwihariko abo mu Murenge wa Nduba, bavuga ko kuri bo kuba bafite amazi ari ikintu kidasanzwe bafata nk’igitangaza, kubera ko igihe cyose babayeho batigeze bagira amahirwe yo kugerwaho n’amazi.
Jean Chrysostome Munyansanga ati “Twabonaga amazi tuyakuye mu bishyanga ahantu haba hari umurongo w’abantu benshi, udashoboye kuyivomera akayavomesha, aho hari bamwe byatwaraga ari hagati y’ibihumbi 100 na 150 ku kwezi kugira ngo abone amazi, ariko nayo atamuhagije. Urumva byasabaga ikiguzi kiri hejuru, ariko uyu munsi aho twaboneye amazi, uwishyuraga ibihumbi 150, arishyura fagitire y’ibihumbi icumi, bitanu, umunani, urumva icyo byagabanyije.”
Judith Nyirabara ati “Ingorane twari dufite ni ukurwaragurika kw’abana n’abantu bakuru ubwabo. Nk’umuturage udashoboye kuvoma icyo kinamba ngo agiteke, rimwe na rimwe ugasanga umwana arayakwibye arayanyweye, buri munsi ugasanga abaturage turahora kwa muganga n’abana tuvuza.”
Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko uyu mushinga wabafashije gukwirakwiza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, amazi yatunganyirizwaga mu ruganda rwa Nzove, kuko rufite ubushobozi bwo gutanga amazi arenga meterokibe ibihumbi 120 ku munsi, ariko kubera imiyoboro ikiri micye, hakaba hatangwaga agera ku bihumbi 53, ikorwa ry’umuyoboro wa Nzove-Ntora rikaba ryatumye rugira ubushobozi bwo gutanga meterokibe zigera ku bihumbi 73, bivuze ko hongeweho meterokibe ibihumbi 16 ku munsi.
Ubusanzwe mu kigega cya Ntora hageraga Meterokibe ibihumbi 37 ku munsi, kuri ubu abatuye mu bice bya Kimironko, Gisozi, Gasanze, Nduba no mu bindi bice begeranye, bakaba basigaye bagerwaho na meterokibe ibihumbi 53, ayandi angana na meterokibe ibihumbi 20 agatangwa mu bice bya Runda mu Karere ka Kamonyi n’andi ajya i Karama mu Karere ka Nyarugenge.
Umuyoboro wa Nzove-Ntora, watangiye kubakwa nyuma y’amasezerano Perezida Paul Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani mu 2019, imirimo yo kuwubaka iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 mu 2020, ukaba wararangiye neza umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza, avuga ko hari indi mishinga bafite yo gukomeza kwegereza abatuye Umujyi wa Kigali amazi meza.
Ati “Mu Mujyi wa Kigali turi hejuru ya 90%, tukaba twishimira ko uyu mushinga uje kudufasha kugira ngo twongere amazi, ariko kuko uruganda rwa Nzove rwubatswe rugomba gutanga meterokibe ibihumbi 120, twabonaga ko bizahaza abaturage b’Umujyi wa Kigali, ariko hari uruganda rwubatswe mbere ya Jenoside rwari rufite ubushobozi bwo gukora meterokibe ibihumbi 40 ku munsi, ubu ruratanga ibihumbi 17.”
Yungamo ati “Hari ubufatanye na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, aho bagiye kudusanira uru ruganda, noneho izo meterokibe ibihumbi 40 dukeka ko bizahita bidufasha, nitwongeraho n’urundi rw’Abayapani ruzatwara amazi i Remera, hazava meterokibe ibihumbi 30. Twibaza ko amazi yose yari ari hano tuzabasha kuyajyana tukayakwiza mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cyari gihari tukagikemura.”
Mu ijambo rya Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko itahwa ry’umuyoboro wa Nzove-Ntora rije mu gihe cyiza, kuko barimo kwitegura kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’amazi, kandi ko inkunga yatanzwe ari yo nini Ubuyapani bumaze guha u Rwanda mu bijyanye n’amazi, muri gahunda igendera ku ntego icyo gihugu cyihaye y’uko buri wese yagira ubuzima bwiza.
Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryo muri 2022, ryagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza ari 82.3%, mu gihe byari biteganyijwe ko umwaka wa 2024 uzajya kurangira Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza ari 100%.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko yirinda kuvuga ko bidashoboka, kubera ko hari imishinga myinshi irimo gukorwa, kandi hakaba hakiri amezi atari macye kugira ngo icyo gihe kigere.
Usibye imishinga yo mu Mujyi wa Kigali yo kugeza amazi meza ku baturage, ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko bafite undi mushinga mugari uzakorera mu Turere 13, batewemo inkunga y’Amadolari ibihumbi 275 na Banki Nyafurika itsurwa Amajyambere.
Ohereza igitekerezo
|