WASAC yatangaje ibura ry’amazi muri Kigali na Kamonyi

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangarije imwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kamonyi, igiye kubura amazi, bitewe n’uko ingano y’ayo uruganda rwa Nzove rutunganya yagabanutse cyane.

WASAC ivuga ko byatewe n’imvura nyinshi yaguye igateza umwanda mu mugezi wa Nyabarongo, ari na wo uruganda ruvomamo amazi rukayoherereza abantu rwabanje kuyatunganya.

Imirenge WASAC ivuga ko izagira ingaruka zo kutabona amazi ni Kigali, Nyakabanda, Nyamirambo, Mageragere na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Hari kandi imirenge ya Kagarama, Kigarama, Gatenga, Gahanga na Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, hamwe na Runda na Rugarika mu Karere ka Kamonyi.

Indi mirenge itazabona amazi ni Gisozi, Kacyiru, Remera, Kimironko, Jabana, Jali, Nduba, Bumbogo na Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Itangazo ryanditswe ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023 rigira riti "Ubuyobozi bwa WASAC Ltd bwiseguye ku bafatabuguzi bagerwaho n’ingaruka zo kubura amazi mu bice byavuzwe."

WASAC ikaba yirinze gutangaza igihe amazi azongera kuboneka, ariko ikavuga ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uruganda rwongere rukore nk’uko bisanzwe.

Kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 09 Werurwe 2023, ibice byinshi by’aho Nyabarongo ituruka mu Majyepfo, mu Majyaruguru n’i Burengerazuba byaguyemo imvura nyinshi yarimo umuyaga n’urubura, ikangiza imyaka ndetse igasenya n’inzu z’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka