WASAC yasobanuye ikibazo cy’amazi yangirika ataragera ku baturage

Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Umuhumuza Gisèle yasobanuriye Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu ko ibikoresho bishaje na mubazi zitabara neza biri mubiteza igihombo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC.

Umuyobozi w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle
Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle

Byatangajwe none tariki ya 25 Nyakanga 2023 n’umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Umuhumuza Gisèle mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’Imari n’Ubukungu muri Sena y’u Rwanda ku cyakorwa kugira ngo ibibazo biri muri WASAC bikemuke.

Umuhumuza Gisèle yasobanuye ko iki kigo gifite ibibazo birimo ibikoresho bishaje birimo impombo zijyana amazi, na mubazi zishaje, ndetse n’izitabara neza n’ikindi kibazo cy’uko umubare w’abashaka amazi ari benshi ku buryo amazi igihugu gitunganya ku rugero rwo gukoreshwa akiri make.

Ati “Ibi bituma rimwe na rimwe habaho gusaranganya amazi ku buryo bamwe bayabura mu gihe runaka kugira ngo n’abandi bayabone”.

Bimwe mu bibazo by’amazi Abasenateri bagejeje kuri WASAC muri ibi biganiro, harimo icy’ibikorwa remezo byatwaye amafaranga menshi y’u Rwanda ariko bitageza amazi meza ku baturage aho bimwe muri ibyo byamaze no kwangirika.

Bagaragaje kandi ko hirya no hino mu gihugu hari abaturage bashobora kumara amezi arenze ane batabona amazi ku buryo bituma bamwe bajya kuvoma mu bishanga. Hari kandi ikibazo cy’amazi ameneka adakoreshejwe bitewe n’ibikoresho bishaje n’ibindi.

Kuri ibi bibazo Umuhumuza Gisèle yavuze ko hagikenewe kuvugururura amatiyo ajyana amazi ndetse hakongerwa inganda ziyatunganya ku buryo abaturage bose bagerwaho n’amazi meza.

Umuhumuza Gisèle avuga ko intandaro y’uku kwiyongera kw’ibihombo guterwa n’imiyoboro ishaje itagira uburyo bwo kumenya ahari amatiyo yatobotse ngo bisanwe ku gihe.

Muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022 yakorewe WASAC, igaragaza ko inganda zitunganya amazi zikora ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite aho mu nganda 25, inganda 11 zikora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo.

Muri iyi Raporo kandi umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko WASAC, kuri Metero Kibe zisaga miliyoni 68 z’amazi yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, WASAC yagurishije gusa Metero Kibe zisaga Miliyoni 37 bingana na 55% gusa by’amazi yakagurishijwe. Ibi bisobanuye ko Metero Kibe zisaga miliyoni 30 ni ukuvuga 45% zitagurishijwe bituma WASAC ihomba agera kuri miliyari 9.9Frw.

Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu bavuga ko uku kwangirika kw’amazi ndetse n’ubuke bwayo bizatuma Leta itagera ku ntego yihaye y’imyaka irindwi ya NST1 ku ngingo yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage.

Abasenateri baboneyeho gusaba Umuyobozi wa WASAC gushaka umuti urambye kuri ibi bibazo biri muri iki kigo ku gira ngo abaturage babashe kugerwaho n’amazi meza.
Senateri Nkusi Juvenal yabajije umuyobozi wa WASAC icyo bagiye gukora kugira ngo ibyo bibazo bikemuke burundu maze Umuhumuza Gisèle avuga ko bazajya bihutira kugera ahatobotse amatiyo kugira ngo bisanwe byihuse.

Ati“Igikorwa cyo gusana ibikoresho birimo n’amatiyo byangiritse tuzajya tubikora vuba bitarenze iminota 30 bikimara kuba ndetse tubimenye mbere yaho twahita twihutira kubisana, ikindi kizakorwa ni ukuvugurura mubazi n’izidakora neza zikavanwaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka