WASAC yasinyanye na JICA amasezerano y’ubufatanye mu kugabanya igihombo cy’amazi

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyagiranye amasezerano n’icy’u Buyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA), hagamijwe ahanini gushyiraho ingamba zatuma igihombo cy’amazi muri Kigali kigabanuka.

Gisèle Umuhumuza uyobora WASAC na Nagase Tomonori bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu micungire y'amazi
Gisèle Umuhumuza uyobora WASAC na Nagase Tomonori bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu micungire y’amazi

Impuguke z’Abayapani zizanye uburyo bushya bw’imikorere bwiswe KAIZEN, bukaba buvugwaho kuba ari bwo bwahinduye ubukungu bw’u Buyapani nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi, kuko hakubiyemo ibijyanye n’igenamigambi ndetse no guhanga udushya hifashishijwe abakozi babo.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Gisèle Umuhumuza, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 habayeho igihombo cy’amazi kigera kuri 41%, ariko imikorere ya KAIZEN mu Rwanda ikazakigabanya kugera munsi ya 25% mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023/2024.

Umuhumuza avuga ko kugabanya igihombo cy’amazi bizagerwaho hifashishijwe utwuma tw’ikoranabuhanga dushyirwa mu miyoboro y’amazi, kugira ngo itiyo nijya gupfumuka kubera gusaza iryo koranabuhanga rizajye ritanga imbuzi hakiri kare amazi atarameneka, hahite habaho gusana no gusimbuza ibyangiritse.

Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni ukugira ngo tugabanye ibihombo duterwa na za mubazi ziba zitagikora neza, izo zizavanwa mu bafatabuguzi, icya gatatu ni ukunoza imikorere yacu aho tureba niba ibikoresho dukoresha biba bifite ubuziranenge, kuko iyo bidakomeye bisaza vuba ndetse bikaba byaturika mu buryo bworoshye”.

Umuyobozi wa WASAC avuga kandi ko kuba amazi azamurwa na pompo ziyasunikira mu matiyo afite imbaraga nyinshi, na byo bituma ya matiyo aturika cyane cyane iyo adakomeye cyangwa ashaje adaheruka kwitabwaho.

Ubufatanye bujyanye n'imikorere mishya yiswe KAIZEN imenyerewe mu Buyapani
Ubufatanye bujyanye n’imikorere mishya yiswe KAIZEN imenyerewe mu Buyapani

Impuguke z’Abayapani zizakorana n’abakozi ba WASAC, zitezweho kubafasha mu micungire y’imbaraga zizamura amazi mu matiyo, kugira ngo pompo ziyasunikiremo ariko bijyanye n’ubushobozi bw’ayo matiyo.

Muri rusange imikorere ya KAIZEN ngo izafasha WASAC mu micungire y’amazi n’ibikorwaremezo biyazana mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugera ku cyerekezo 2050 cyo gukuba inshuro 10 ingano y’amazi yoherezwa muri uyu mujyi.

Biteganyijwe ko muri uwo mwaka abatuye Kigali bazaba bakeneye amazi angana na metero kibe (m3)1,070,000 ku munsi.

Umuyobozi mu Kigo JICA, Nagase Tomonori, yatangaje ko impuguke z’Abayapani zizafasha WASAC kujya igira impinduka nkeya nkeya ariko za buri gihe, hagamijwe kugera ku mavugurura akomeye mu gihe kizaza.

Nagase yasobanuye imikorere ya KAIZEN agira ati “Burya impinduka nto za buri munsi ntabwo zigoye kuzishyira mu bikorwa, ariko bisaba imbaraga zihoraho. Ibi ni ingenzi cyane ndetse ni wo muco w’Abayapani, ni na bwo buryo bwiza bwo gucuruza”.

WASAC na JICA bavuga ko ubufatanye bw’impande zombi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 60), habazwe ibikoresho ndetse n’ikiguzi cyakwishyurwa impuguke zizajya ziza gufatanya n’Abanyarwanda.

Amatiyo ashaje ari mu bituma WASAC ihomba amazi kuko aturikira mu butaka bikamenyekana bitinze
Amatiyo ashaje ari mu bituma WASAC ihomba amazi kuko aturikira mu butaka bikamenyekana bitinze

Uretse kuzana amazi ava ku migezi hamwe n’ayo mu butaka, WASAC ivuga ko izanashaka uburyo yafatanya n’abaturage gufata amazi y’imvura akoherezwa mu bigega binini, kugira ngo haboneke ubundi buryo abaturage bajya babonamo amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo muduhe Number twatangiraho amakuru,ntabanga ririmo Wasac ishami rya Huye ikora nabi cyane kdi bitewe n’abayobozi bamwe na bamwe

Kwizera sam yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

WASAC niyo gutera agahinda abaturage,ahumuntu asiragira hafi icyumweru ahusanga umuyibozi abatuka inabi abaturage baje bamugana please musure Wasac ishami rya Huye murebe harimo abayobobi bagirango bari mu office kuburyo batasimburwa

Kwizera sam yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka