WASAC irizeza ubuziranenge bw’amazi itanga muri iki gihe cy’ibiza

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri WASAC, Robert Bimenyimana, aramara abaturage impungenge ko amazi iki kigo gitanga aba afite ubuziranenge buri ku gipimo mpuzamahanga, kabone n’ubwo haba ari mu bihe by’ibiza.

WASAC yemeza ko amazi itanga yujuje ubuziranenge
WASAC yemeza ko amazi itanga yujuje ubuziranenge

Abitangaje nyuma y’aho imvura nyinshi igwiriye imigezi n’inzuzi bikuzura, ndetse n’imisozi ikamanuka ku buryo amazi yose yasaga nabi, ndetse bafata n’icyemezo cyo gufunga amazi mu duce tumwe na tumwe mu mujyi wa Kigali n’Akarere ka Karongi.

Avuga ko nyuma y’amasaha 24, mu Mujyi wa Kigali abaturage bose babashije kongera kubona amazi meza uretse Karongi, kubera ko uruganda rwa Kanyabusage na Nyabahanga rutari rwabasha gukora, uretse ko ngo barimo kwihutisha imirimo yatuma abaturage bongera kubona amazi.

Avuga ko amazi batunganya ari ayo mu migezi no mu misozi, kandi buri ruganda ruba rufite Laboratwari ku buryo amazi yoherezwa mu miyoboro aba yujuje ibipimo mpuzamahanga, kabone n’ubwo aba yakuwe mu migezi asa nabi.

Ati “Inganda zacu zitunganya amazi zikoresha imiti zigasukura amazi akagera ku bipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga, kandi aba yavuyemo imyanda yose ishoboka ku buryo nta kibazo na kimwe ashobora kugira ku buzima bw’uwayakoresheje, yaba mu bihe bisanzwe cyangwa iby’ibiza.”

Avuga ko mu nganda z’amazi buri minota 30 hakorwa ibipimo muri Laboratwari, ngo harebwe ko amazi yoherezwa mu miyoboro afite ubuziranenge kandi asukuye ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko ubu barimo gufatanya n’inzego zitandukanye mu guca imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti cyangwa ibyatsi, bifata ubutaka hagamijwe kwirinda Ibiza, kuko kenshi bigira ingaruka ku mikorere y’inganda z’amazi ndetse n’imiyoboro yayo, rimwe na rimwe bigatuma hari abaturage batayabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka