WASAC ihembye 1000,000RWf umwana wafotowe asana itiyo y’amazi yatobotse
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura, WASAC, gihembye 1000,000frw, umwana witwa Rukundo Yasiri, wafotowe ari gusana itiyo y’ amazi yari yatobokeye aho atuye muri kigarama mu karere ka Kicukiro.

Uyu mwana w’imyaka umunani y’amavuko, umuhango wo kumushimira ubereye i Nyamirambo Ku ishuri ribanza rya Rugarama yigamo, riri mu kagari ka Gasharu, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2017.
Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba WASAC, abarimu ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana, Rukundo ashyikirijwe sheki ya 1000,000 frw, anahabwa igare ry’abana azajya agendaho.
Umubyeyi we Rukundo Mukusini avuga ko uyu mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yanyuze ku itiyo yatobokeye ahitwa Kimisange, agahita ashaka amashashi akarwana no kuyisana kuko yabonaga amazi ari gupfa ubusa.

Uzabumugabo Virgile,wafotoye uyu mwana ifoto akayisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga asaba buru muntu gufatira urugero kuri uyu mwana, nawe yari yitabiriye uyu muhango.
Agize ati" Nanyuze kuri uyu mwana afite ishashi ari gusana itiyo yatobotse, nshimishwa n’uburyo umwana ungana atya azi akamaro k’ibikorwa remezo. Nayisangije abandi ku mbuga nkoranyambaga iza kugera kuri WASAC ari naho yahereye insaba kumushakisha ngo imuhembe."

Umuyobozi wa WASAC ir. Aimé Muzola, avuze ko 35% by’amazi batanga apfa ubusa kubera itoboka ry’amatiyo, kubaka ibikorwa remezo no mu gusimbuza amatiyo ashaje.
Igikorwa cyo guhemba Yasiri ngo gitangije ubukangurambaga Ku baturage basabwa kujya bahamagara 3535 mu gihe babonye amazi ameneka cg aho biba amazi.


Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Biranshimishije cyane.kdi murakoze kubwa numero najyaga mbona ahenshi amazi apfa ubusa nkabura uko ntanga amakuru.ubu biranyoroheye.tujye tubungabunga ibikorwa remezo tudashaka ibihembo ahubwo duteza igihugu cyacu imbere.murakoze
kabisa ivyo bitu birasobanutse pee! har’icyo Imana yamwifujeho mwakozekabisa
Mbega umwana arantangaje pe! erega umuntu w’umugabo umubona kare ndetse n’ubutware urabuvukana nibitaribyo azabihembwa courrage bebe kubushishozi IMANA yaguhaye.
Gushimira Ni Umuco.Abanyarwanda Bose Bitaye Kubikorwa Remezo Byaba Byiza.
YEZU yavuze ukuri.iyaba abantu bose bafite imitima nk’iy’abana,isi twayigira paradizo.
Sinumva ikibazo mufite kuri ayo mafaranga. Imana yavugiye muri uwo mwana ngo asane iyo toyo ndetse arakoresha umugozi , haKAZA Umuntu akamufotora bigasakara WASAC ikabimenya hagafatwa icyemezo nk’icyo ni amahirwe ye pe. Wasanga hari abana benshi babikora ariko ntibamenyekene cyangwa uriya akaba yari abikoze bwa mbere.
Mu mureke buri wese agira amahirwe ye ka ndi na WASACyagize neza kuko ni ukwigisha abana ndetse n’abakuru kubungabunga ibyangirika.
Mwiterana rwose amagambo kuko yashoboraga no guhabwa ibirenze . Iyo iwabo baba badafite amazi kandi bari kure yabo ugira ngo ntibayamuha kandi bikaba ari byiza? Ntibamuha se ikigega kirengeje agaciro ka Miriyoni n’abandi baajya baboneraho. Mujye mureb kure.
Iyi photo izashyirwe ku.byapa binini byo ku mihanda bizabere isomo abitita ku bikorwa rusange remezo
Gusa Twese Tugomba Kwigira Kuruwomwana Kuko Amazi Adufitiye Akamaro Kenshi Cyane
ushinzwe kwamamaza muri WASAC numuhanga pe buri gihe akora uko ashoboye ngo ayigaragaze neza nyamara AMAZI yarabananiye kuyageza ku bakiliya.ibikombe J.Sano yahembwe mu mahanga si bike ariko nanubu ntakigenda muri icyo kigo yayoboraga.
Ni byiza kwigisha kubungabunga ibikorwa remezo no guhemba ababikora ariko WASAC yijijisha abanyarwanda muri ubu buryo yigaragaza nkaho ikora neza kandi imikorere mibi yayo igaragarira buri wese. Ngaho amazi tuyaheruka kera twitwa ngo tuba mu Murwa mukuru w’u Rwanda. Naho tugize Imana amazi aza rimwe mu cyumweru. Kabisa mwikosore mushishikazwe no gutanga services zinogeye abanyarwanda n’abandi bose baba mu Rwanda kuruta kwigaragaza mu binyamakuru.
Wowe Bill,iryoshyari niryiki?ngo imisiro yanyu usora angahe?urumunye shyari kbsa icyo bakoze ni motivation niba umwana yaragaragaje ubushake bwo kubungabunga infrastructure angomba gushimirwa rwose wasac yakoze
Ni ukuri iki ni igikorwa cy’indashyikirwa, ni urgero rwiza kandi ku bana bagenzi rwo kwita ku bikorwaremezo bakabibungabunga aho bari hose aho kubyangiza