Wari uzi iby’inzoga ya SKOL bahemba muri Tour du Rwanda ?

Inzoga ya SKOL isanzwe ikoreshwa mu muhango wo guhemba uwitwaye neza muri Tour du Rwanda ntabwo ari Champagne, ngo ni inzoga isanzwe yakorewe ibirori ariko itari ku isoko.

Inzoga ya SKOL ihembwa umukinnyi watsinze muri Tour du Rwanda
Inzoga ya SKOL ihembwa umukinnyi watsinze muri Tour du Rwanda

Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rumaze igihe rushyize hanze inzoga nini yo mu bwoko bwa SKOL MALT ikoreshwa mu birori birimo ubukwe n’indi minsi mikuru mu mwanya wa Champagne.

Iyo nzoga isanzwe ikoreshwa mu isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda yizihiye amaso kandi abakinnyi benshi baba bifuza kuyipfundura abatayisomyeho bakayimishagira bakaryoherwa no kubona bayimishagira mu bafana nyuma yo gutsinda.

Umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL ari we BENURUGO Emilienne aganira na Kigali Today yavuze ko iyi nzoga bayenga mu rwego rwo kubafasha mu birori bategura birimo Tour du Rwanda n’ibindi,atari inzoga benga bagamije gushyira ku isoko.

Yagize ati « ni inzoga yacu dukoresha mu minsi mikuru twateguye,ubundi tukayiha abantu b’inshuti za SKOL iyo bayisabye tukayibaha nk’impano. »

Ni inzoga iri mu icupa rya litiro 3, SKOL ivuga ko abayitiranya na Champagne atari byo ahubwo ari inzoga isanzwe nk’izindi ifite umwihariko w’uko yakoranwe Gaz bituma iyo bayipfunduye iturika nka champagne urufuro rwayo rukazamuka hejuru.

Areruya Joseph nyuma yo gutwara agace ka Rubavu-Musanze
Areruya Joseph nyuma yo gutwara agace ka Rubavu-Musanze

Iyi nzoga uyishaka kugira ngo ayibone, bisaba ko aba asanzwe ari umufatanyabikorwa wa SKOL nibwo ayisaba akayihabwa.

Ku bijyanye n’agaciro kayo avuga ko ibarirwa amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda n’ubwo batarayishyira ku isoko ngo itangire kugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka