Wanga gukora ngo utanduza inzâara, inzara yakwica zikavamo – Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko uwanga gukora ngo atanduza inzâara, iyo inzara imwishe zivamo.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’igikorwa cy’umuganda yifatanyijemo n’abatuye i Nyamirama mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 26 Gashyantare 2022.

Bari bamubajije icyo avuga ku rubyiruko rwanga gukora imirimo y’amaboko rwanga kwiyanduza.

Yagize ati "Urubyiruko rw’u Rwanda ni yo maboko y’u Rwanda. Ayo maboko rero ntabwo ari ari mu mifuka, nta n’ubwo ari ari mu mugongo. Ni amaboko ari mu kazi, ni n’amaboko ari mu murimo. Naho inzâara zo n’ubundi urazitereka, inzara yakwica zikavamo."

Abdallah Kayumba wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, na we agaya urubyiruko rwanga gukora, nyamara ugasanga na rwo ruvuga ko ari imbaraga z’Igihugu zubaka.

Agira ati "Niba urubyiruko ari rwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka, utagira icyo akora aba azaba ikirara."

Avuga kandi ko uwanga gukora avuga ko atakwiyanduza, ubundi no kwisukura atabibasha.

Ati "Iyo wiyanduje urimo ushaka amafaranga nibwo ubona n’ayo kugura isabune yo kwisukura."

Muri iki gihe, cyane cyane mu cyaro ahaboneka abantu benshi batunzwe no guhinga, usanga ababyeyi bari mu myaka 60 na 70 bagiye guhinga, urubyiruko rugasigara mu rugo ntacyo rukora, nk’aho rwagiye kubafasha mu gihe rutarabona ibindi rukora.

Muri urwo rubyiruko hari abo usanga banga kujya gufasha ababyeyi ngo batiyanduza, nyamara bagashaka gutungwa n’ibyo ababyeyi babo bavunikiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka