Wamenya ute ko ibyangombwa utunze ari iby’ubutaka bwawe koko?
Uwitwa Fraterne Ndacyayisenga yaguze ubutaka mu Karere ka Gasabo, akora ihererekanya ryabwo n’uwo babuguze bimugoye ariko abona icyangombwa. Asobanura ko yaje gukenera serivisi zimusaba gutanga icyangombwa cy’umutungo, yitabaza abagenagaciro b’umwuga ngo babimufashemo, ariko bahuje ibyangombwa afite n’ubutaka yaberetse ko ari ubwe basanga bidahura.
Ati “Umutekinisiye yageze kuri terrain numva arampamagaye ati ‘ese ubutaka bwawe twapimye ko ntabubona aho twabupimye! Urabizi neza ko kiriya kibanza ari icyawe”?
Uwo mugenagaciro yamugaragarije ko ubuso buri ku cyangombwa cy’ubutaka ntaho buhuriye n’ubuso bw’ubutaka uyu Ndacyayisenga yitaga ubwe.
Ndacyayisenga yabwiye Kigali Today ko ikibazo cyari cyabayeho ari ukwibeshya ku bakozi batanga ibyangombwa by’ubutaka mu Karere ka Gasabo, kwatumye Ndacyayisenga ahabwa icyangombwa cy’ubutaka bw’umuturanyi we, kandi uwo muturanyi na we akaba yari yarahawe icyangombwa cy’ubutaka bw’undi muturanyi, uwo na we akagira icyangombwa cy’ubutaka bwa Ndacyayisenga.
Nyuma yo kubona aho amakosa yabaye, ishami rishinzwe ubutaka mu Karere ka Gasabo ryarabikosoye buri wese ahabwa icyangombwa gihura neza n’umutungo we.
Ati “Twaje guhurira ku Karere twese, baradusobanurira kandi batubwira ko ari ibintu bijya bibaho, hanyuma barabikosora”.
Ikibazo Ndacyayisenga yahuye na cyo, ni kimwe mu bindi byinshi abaturage bakunze kugaragaza ko bahura na byo mu kubona no gutunga ibyangombwa by’ubutaka bwabo.
Agendeye ku gihe byamutwaye ngo abone icyangombwa gihura neza n’ubutaka yaguze, Ndacyayisenga agira inama abantu bose bagura ubutaka cyangwa se basanzwe babufite ariko hakagira amakuru ahinduka kuri bwo, kujya bihutira kureba neza niba ibyangombwa bafite bihuza amakuru na rejisitiri y’ubutaka, bityo bakaba bazi ko ibyangombwa batunze bihura neza n’ubutaka bafite.
Icyakora ibyo bibazo byose, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, kigaragaza ko byabonewe umuti, nyuma y’uko iki kigo gitangiye gutanga ibyangombwa koranabuhanga by’ubutaka (E-title), aho amakuru yose arebana n’ubutaka ubu abarizwa muri rejisitiri y’ubutaka.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, asaba abatunze ubutaka bose kwizera rejisitiri y’ubutaka kurusha kwizera ibipapuro batunze bigaragaza ko bafite ibyangombwa by’ubutaka.
Ati “Igipapuro umuntu ashobora kugihimba, ariko rejisitiri wowe ujyamo ukarebamo, bigatuma umenya amakuru nyayo arebana n’ubutaka bwawe. Icyo rero ni icy’ingenzi ko abatunze ubutaka bamenya ko amakuru nyayo aba muri rejisitire y’ubutaka ataba ku gipapuro”.
Uyu muyobozi ariko na we yemera ko mu bihe bitandukanye hagiye humvikana abantu bahindura amakuru ari ku byangombwa by’ubutaka, bagamije gukora ibyangombwa bihimbano, cyangwa bagahimba impapuro zibemerera guhererekanya umutungo (procuration).
Nishimwe avuga ko rejisitiri y’ubutaka itinjirwamo na buri muntu wese ngo agire icyo ahindura, ko ahubwo yinjirwamo n’abakozi bafite uburyo binjiramo kandi ikagira uburyo buri wese aba afite icyo akoramo runaka, cyarangira agahereza undi.
Ati “Ntabwo nshobora gushyiramo nka dosiye y’ihererekanya ry’ubutaka hanyuma ngo nyikoreho mbe ari nanjye uyirangiza nshyireho umukono. Ntabwo ibyo bishoboka muri sisiteme. Ni ukuvuga ngo iyo nshyize dosiye muri sisiteme, hari aho ngera ikambwira ko ububasha nari mfite burangiye, ubwo nkaba nyihereje undi muntu na we akayikoraho icyo agomba kuyikoraho kugeza irangiye”.
Akomeza agira ati “Ibyo nibura bitanze umutekano ko umuntu adashobora kwinjira muri rejisiitiri y’ubutaka ngo agire ibyo ahindura (edit) byose bizarangire nta wundi muntu ubibonye. Ntabwo byakunda”.
N’ubwo nta mibare y’abantu bafatiwe mu byaha byo guhindura ibyangombwa by’ubutaka cyangwa guhimba inyandiko zibemerera gukora ihererekanya (procuration), Madamu Nishimwe agaragaza ko ku bufatanye n’izindi nzego ababifatiwemo bagiye bashyikirizwa ubutabera, bakurikiranyweho ibyaha birimo no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
N’Ibibazo nk’ibi kandi byakunze kumvikana mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, aho Leta yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga ibyo byangombwa, ariko hakaba hari abakozi binjiraga muri iyo sisiteme bagahindura amakuru, umuntu akaba yahabwa icyangombwa cyo kubaka nyamara ubutaka bwe buri mu gice cyahariwe ubuhinzi.
Ibi byanatumye hari abaturage benshi bagiye basenyerwa, bashinjwa kubaka ahatemewe, byanatumye mu mwaka ushize wa 2023, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite waratumije uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, ngo asobanure ibibazo byari mu byangombwa byo kubaka.
Icyo gihe Abadepite bagaragaje ko hari abakozi batangaga ibyangombwa bahabwaga ruswa, bakinjira muri iyo sisiteme bagahindura amakuru, hanyuma ubutaka bakabugira ubwo guturaho nyamara bwari mu buhinzi, hanyuma umuturage akagenda akubaka, nyuma akisanga bamusenyeye.
Dr. Nsabimana icyo gihe yavuze ko sisiteme y’ikoranabuhanga yakoreshwaga koko yari ifite ibibazo bitandukanye, ariko ko bimwe muri byo byari byaratangiye gukemuka.
Ati “Icyo twabwira Abanyarwanda ni uko sisiteme izakomeza kunozwa kandi ikoroshywa ku buryo abantu babasha kuyikoresha”.
Marie Grace Nishimwe uyobora Ikigo cy’Ubutaka, avuga ko kuba ibyangombwa bisigaye bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga nta mpungenge bikwiye gutera, kuko amakuru y’umwimerere aba ari muri rejisiitiri y’ubutaka.
Ati “Ibintu byose bikorewe ku butaka bigomba kuba biri muri rejisitiri y’ubutaka. Niba ari ingwate, iyo yanditswe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), RDB itanga amakuru muri rejisitiri y’ubutaka, kandi iyo ayo makuru arimo, ku rubuga Irembo ntushobora kuba wahererekanya ubwo butaka. Irembo rifite uburyo rifunga ibibanza byatanzweho ingwate”.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka gisaba abantu bose bafite amakuru yahindutse ku butaka bwabo, cyangwa se ababufite ariko butabanditseho kwihutira kubwandikisha.
Naho abatekereza ko hari ikibazo cyaba cyarabaye ku butaka bwabo, barasabwa kwegera iki kigo bagahabwa ubufasha, cyangwa se bakareba amakuru ari muri rejisitiri y’ubutaka niba ahura neza n’ubutaka afite, basanga hari ibidahura akegera iki kigo agafashwa.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kuri ino ino nkuru.ariko nta makuru ahagije mutanze.
Urugero nigute nareba ko ubutaka ntunze ari ubwanjye muri iryo koranabuhanga babishyizemo.
Ese murabizi neza umuntu utuye kanjongo cg nyabimata azi gukorehsa ikoranabuhanga?
Ruzindana wanditse iyi nkuru uzasubire kudushakira amakuru yuzuye
Murakoze kuri ino ino nkuru.ariko nta makuru ahagije mutanze.
Urugero nigute nareba ko ubutaka ntunze ari ubwanjye muri iryo koranabuhanga babishyizemo.
Ese murabizi neza umuntu utuye kanjongo cg nyabimata azi gukorehsa ikoranabuhanga?
Ruzindana wanditse iyi nkuru uzasubire kudushakira amakuru yuzuye
Muraho rwose ibyo bibazo tubidangiye turi benshi ahubwo mudufashe gukora ubuvugizi ababifite babikosore vuba kuko hari abatabyumva.