Wa mwana wavutse afite umwenge ku mutima yitabye Imana

Irasubiza Chris (nyakwigendera) ni umwe mu mpanga ebyiri zabyawe na Mutezimana Venantie wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Irasubiza akaba yari amaze imyaka irenga ibiri arwana n’ubuzima kubera ikibazo cy’umutima wari umaze kuzamo imyenge itatu.

Mutezimana yatawe n’umugabo bamaze amezi 10 mu bitaro hagati muri 2020, amusigana abana batatu barimo impanga ebyiri zirimo Irasubiza Chris wari waragize n’ikibazo cy’imikurire kubera kudashyira uturaso ku mubiri.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021, ikaba yaje ikurikira inkuru yamutabarizaga ku itariki 12 Ukuboza 2020.

Ubwo Kigali Today iheruka kuvugana na Mutezimana Venantie (nyina w’umwana), yavuze ko nta bufasha bwo kuvuza umwana yigeze abona, usibye gusa abagiraneza bake bamwohererezaga amafaranga yo guhaha.

Umwe mu baganga bavura imitima y’abana bakiri bato mu Rwanda (pediatric cardiologist), Dr Kamanzi Rusingiza Emmanuel, ubwo twandikaga inkuru itabariza Irasubiza Chris, yabwiye Kigali Today ko ubuvuzi bwo kubaga imitima kugeza ubu mu Rwanda bikorwa n’abaganga baturutse hanze mu rwego rwo gufasha abadafite ubushobozi bwo kujya kwivuza hanze, muri iyi minsi bikaba byarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Mutezimana Venantie nta kindi cyizere yari afite ku buzima bw’umwana we usibye igitangaza cy’Imana kuko no kubona ibyo atungisha abana batatu umugabo (batasezeranye) yamutanye na byo yabikeshaga abagiraneza na bo bataboneka kenshi.

N’ubwo umwana wa Mutezimana yitabye Imana, ikigaragara aracyakeneye ubufasha kuko kugeza na n’ubu akiba wenyine mu bukene bukabije n’abana babiri.

Uramutse wifuza kumutabara wamubona kuri numero: 0787292104. Atuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gatare.

Reba inkuru y’amashusho yamutabarizaga:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka