Akababaro ka Mutezimana watawe n’umugabo amaze kubyara impanga imwe ifite umwenge ku mutima

Mutezimana Venantie ni umubyeyi w’abana batatu barimo impanga umwaka n’amezi icyenda. Umwe muri izo mpanga (Irasubiza Chris) yavutse afite umutima urimo umwenge, ku buryo atabasha guhumeka neza cyangwa ngo ashyire uturaso ku mubiri.

Impanga ye ifite ibiro 14,5kg ariko Irasubiza afite ibiro bitandatu n’amagarama 100 (6,1kg), no mu gihagararo ubona ko ari muto cyane umugereranyije n’impanga ye.

Mutezimana Venantie atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu mu Mudugudu wa Gatare. Avuga ko akimara kubyara izo mpanga, abaganga basanze umwe afite umwenge ku mutima kandi avuka ari muto cyane, biba ngombwa ko bamushyira mu cyuma kimufasha gukomeza guhumeka.

Mutezimana aragira ati “Yavutse ari gato cyane, bamushyira muri kuveze (couveuse), ariko abaganga batubwira ko uburwayi bwe busaba kubagwa kandi ko tugomba gutegereza akabanza agakura kuko batashoboraga kumubaga akiri munsi y’amezi ane ataranagira ibiro bikwiye ikigero cye. Twamaze ukwezi kumwe ari muri icyo cyuma ku bitaro bya Kibagabaga, baduca amafaranga arenga ibihumbi 100FRW, ariko batwemerera ko twaba dushatse ibihumbi 50 andi tukazagenda tuyashaka buhoro buhoro”.

Mutezimana n’impanga ze bagumye mu bitaro bagemurirwa n’abagiraneza, umugabo ngo yumvise amafaranga babaciye, abasiga ku bitaro avuga ko agiye kuyashaka, aboherereza ibihumbi 10 gusa ubundi aragenda ntiyagaruka mu rugo (inzu bakodesha) hasigara mukuru wa za mpanga ariko utaragira imyaka 10.

Uburwayi bwa Irafasha Chris wavukanye umwenge mu mutima, ubu ikaba imaze kuba itatu mu mwaka umwe n’amezi icyenda, kwa muganga babwiye nyina ko buvurwa n’abaganga baturutse hanze kandi nabwo bigakorwa mu rwego rw’ubugiraneza kuko ngo bihenda.

Umwe mu baganga bavura imitima y’abana bakiri bato mu Rwanda (pediatric cardiologist) Dr Kamanzi Rusingiza Emmanuel, yabwiye Kigali Today ko ubuvuzi bwo kubaga imitima kugeza ubu mu Rwanda bikorwa n’abaganga baturutse hanze mu rwego rwo gufasha abadafite ubushobozi bwo kujya kwivuza hanze, muri iyi minsi bikaba byarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Mutezimana Venantie nta kindi cyizere afite ku buzima bw’umwana we usibye igitangaza cy’Imana kuko no kubona ibyo atungisha abana batatu umugabo (batasezeranye) yamutanye na byo ni ah’abagiraneza na bo bataboneka kenshi.

Ubuhamya bwa Mutezimana Venantie:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka