Wa mupolisi wamamariye ku Gishushu yazamuwe mu ntera asimbuka n’iranka

Alexis Murenzi wari ufite ipeti rya Senior Sergent muri Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ( Traffic), yazamuwe mu ntera agirwa Assistant Inspector of Police (AIP) asimbutse iranka ya Chief Sergent (CS).

Umwaka ushize AIP Murenzi yari yahembwe nk'umukozi watanze serivisi nziza muri 2017
Umwaka ushize AIP Murenzi yari yahembwe nk’umukozi watanze serivisi nziza muri 2017

AIP Murenzi yamenyekanye cyane kubera abantu banyura ku Gishushu mu Karere ka Gasabo bamushimiraga uburyo akora akazi ke neza. Byanamuhesheje igihembo cy’umuntu utanga serivisi neza, yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Amahuriro y’Imihanda yo ku Gishusu ni amwe mu yakunze kugorana cyane cyane mu masaha ya nyuma y’akazi. Ariko abatwara ibinyabiziga bahanyura bemeza ari uburyo ayobora imodoka kandi y’ishimye ari byo abandi bagenzi be bakwiye kureberaho.

AIP Murenzi atarazamurwa mu ntera yamenyekanye kubera umuhate agira mu kuyobora imodoka no kuganiriza abashoferi
AIP Murenzi atarazamurwa mu ntera yamenyekanye kubera umuhate agira mu kuyobora imodoka no kuganiriza abashoferi

AIP Murenzi ni umwe mu bapolisi 1.015 Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera muri Polisi y’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Theos Badege nawe ari mu bazamuwe mu ntera, aho yavuye ku ipeti ya Assistant Commissioner Police (ACP) agirwa Commissioner of Police (CP).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Congs to AIP Murenzi kabisa urabikwiye cyane turabyishimiye rose

claude yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Kabisa uyu mu Polisi arabikwiye.Natwe abanyamaguru arafufasha, ntawahutazwa ahari

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka