Wa mupolisi wamamariye ku Gishushu yazamuwe mu ntera asimbuka n’iranka
Alexis Murenzi wari ufite ipeti rya Senior Sergent muri Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ( Traffic), yazamuwe mu ntera agirwa Assistant Inspector of Police (AIP) asimbutse iranka ya Chief Sergent (CS).
AIP Murenzi yamenyekanye cyane kubera abantu banyura ku Gishushu mu Karere ka Gasabo bamushimiraga uburyo akora akazi ke neza. Byanamuhesheje igihembo cy’umuntu utanga serivisi neza, yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).
Amahuriro y’Imihanda yo ku Gishusu ni amwe mu yakunze kugorana cyane cyane mu masaha ya nyuma y’akazi. Ariko abatwara ibinyabiziga bahanyura bemeza ari uburyo ayobora imodoka kandi y’ishimye ari byo abandi bagenzi be bakwiye kureberaho.
AIP Murenzi ni umwe mu bapolisi 1.015 Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera muri Polisi y’Igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Theos Badege nawe ari mu bazamuwe mu ntera, aho yavuye ku ipeti ya Assistant Commissioner Police (ACP) agirwa Commissioner of Police (CP).
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs to AIP Murenzi kabisa urabikwiye cyane turabyishimiye rose
Kabisa uyu mu Polisi arabikwiye.Natwe abanyamaguru arafufasha, ntawahutazwa ahari