Vision Jeunesse Nouvelle yibutse Uwiduhaye Yannick uheruka kwitaba Imana

Ubuyobozi bwa Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle n’urubyiruko ruhatorezwa impano zitandukanye, bibutse Uwiduhaye Yannick uheruka kwitaba Imana.

Urubyiruko rwitabira ibikorwa byo mu biruhuko
Urubyiruko rwitabira ibikorwa byo mu biruhuko

Babikoze mu gihe basozaga ibikorwa by’urubyiruko mu biruhuko bizwi nka ‘vumbura impano yawe’, aho bafasha urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu kuvumbura impano bifitemo zigatezwa imbere.

Ni igikorwa kiba mu biruhuko, aho urubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahurizwa hamwe bakigishwa impano zitandukanye bitewe n’izo bakunze zirimo kubyina, kuririmba, gukina umupira w’amaguru, umupira w’amaboko, gucuranga no gusoma ibitabo.

Frere Hagenimana Alexis, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, avuga ko nyuma y’uko urubyiruko ruvumbuye imbano bakurikirana abo babona ziteye imbere cyane kugira ngo zizabagirire akamaro.

Ati “Iyo ibikorwa byo kuvumbura impano birangiye, tureba abafite impano ziteye imbere tukabafasha kuziteza imbere zikazabagirira akamaro, n’ubwo benshi bataragera ku rwego rwa kure ariko hari abafashijwe kandi batunzwe n’izo mpano bavumbuye”.

Mu gikorwa cyo gusoza ibi bikorwa by’urubyiruko, Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle yahawe ibitabo 305 n’isomero rusange rya Kigali, bizajya bikoreshwa mu gusoma, hibukwa Uwiduhaye Yannick wakuriye muri iki kigo akitaba Imana azize indwara ya diabete.

Uwiduhaye Yannick yitabye Imana tariki ya 4 Ukuboza 2019, yari umushyushyarugamba n’umubyinnyi uzwi mu mujyi wa Gisenyi cyane cyane mu birori, ibikorwa yakunze kubera ikigo cya cCentre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle.

Frère Alexis Hagenimana avuga ko bahisemo kumuzirikana nk’umwe muri bo wakunze kwitabira ibikorwa by’urubyiruko kandi agashimisha ababyitabiriye.
Ati “Yannick yari umusitari wacu, ibikorwa bye birazwi na benshi kandi byarakunzwe kubera kwitanga no gushimisha abitabira ibirori muri Gisenyi. Yari intangarugero mu kwitanga no gukoresha impano yari afite yo kubyina n’ubwo yabaga afite uburwayi butamworoheye, ni yo mpamvu dufashe umwanya wo kumuzirikana”.

Uretse kuba yarahitanwe na Diabete, Uwiduhaye Yannick yari afite uburwayi buzwi nka ‘La trisomie 21’.

Alexis Hagenimana avuga ko Uwiduhaye yageze muri Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle muri 2006 afite ikibazo cyo kwiciraho inkonda, cyakora uko yafashijwe kuvumbura impano ni bwo yisanze mu kubyina.

Alexis Hagenimana avuga ko bikwiye ko hajyaho umunsi wo kwibuka Uwiduhaye Yannick.

Kuvumbura impano zitandukanye ni kimwe mubiha amahirwe urubyiruko rwiga mu mashuri mu Karere ka Rubavu, kumenya impano bifitemo n’uburyo bayibyaza umusaruro.

Kuva 2002 Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle yatangiye imirimo yo kuzamura impano z’urubyiruko zitandukanye, na ho muri 2008 batangiza isomero rifasha abakuru n’abato kuzamura impano yo gusoma no kwandika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP kuri Yannick yari bazina wanjye naramukundaga

UWIDUHAYE NGOBOKA yanditse ku itariki ya: 22-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka