Vision 2020 ngo yayigezemo muri 2012 kubera inzu yubakiwe na FPR

Umukecuru witwa Mukandoli Christine utuye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, arashimira FPR Inkotanyi kubera inzu yubakiwe akava mu kazu gato yabagamo we yita ko kari Nyakatsi. Ku bwe asanga Viziyo 2020 ngo yarayigezemo muri 2012 kubera iyo nzu yubakiwe.

Mukandoli ubana n’abana be bane yari afite inzu yatangiye kubaka guhera mu 1994 ariko iramunanira.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 ngo haje abantu bamubwira ko bagiye gusenya iyo nzu yamunaniye hanyuma bamuzamurire indi y’amatafari ahiye , bayisakare, bayihome , bayikinge ndetse bamwubakire igikoni n’ubwiherero. Bakimubwira ko bagiye kumwubakira, ibyishimo ngo byaramurenze.

Mukandoli ntabwo yigeraga atekereza ko azaba mu nzu nk'iyi.
Mukandoli ntabwo yigeraga atekereza ko azaba mu nzu nk’iyi.

Ati: “Nahise nkoma mu mashyi ndavuga nti Imana ibahe umugisha rwose kuko jyewe nta bushobozi nari mfite, imvura yaragwaga ikadusanga aho turyamye n’abana, simbone aho nakugamisha umuntu, tukabyiganiramo n’abana, udukoresho no gucanamo nuko umuntu akabura ahantu yisanzurira”.

Bamubwiye ko nyuma y’amezi abiri inzu azaba yamaze kuyubakirwa ibyo kandi ngo ni ko byagenze. Ngo haje abanyamuryango batandukanye ba FPR Inkotanyi barasiza, haza abasirikari barangiza gusiza ikibaza, hakurikiraho urubyiruko, rutunda amabuye n’amatafari ndetse batangira no kubaka, mu mezi abiri inzu iba imaze kuzura.

Ku bunani Mukandoli yatonoraga ibishyimbo byo kurarira yishimira ko yinjiye mu mwaka mushya yarubakiwe n'inzu nshya.
Ku bunani Mukandoli yatonoraga ibishyimbo byo kurarira yishimira ko yinjiye mu mwaka mushya yarubakiwe n’inzu nshya.

Mukandoli ashimira Imana kubera iyo nzu y’amatafari ahiye n’inzugi z’ibirahuri. Ashimira na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umuryango FPR Inkotanyi kubera ko ngo ibyo kubakira abatishoboye nta yindi Leta yigeze abona ibikora. Kubera iyo nzu yubakiwe, Mukandoli asanga yinjiye mu mwaka wa 2013 viziyo 2020 ngo yaramaze kuyigeramo.

Ati: “Nshingiye ku nzu nubakiwe, rwose jyewe mbona viziyo 2020 yarangezeho pe! Bitewe n’uko nari ndi muri nyakatsi nkaba narayivuyemo, ndi munzu nziza ihomye”.

Ubusanzwe Mukandoli yabaga mu kazu k’ibyumba bibiri yita Gitwekimwe cyangwa se Mazamwe. Yakabanagamo n’abana bane, udukoresho, ihene n’inkoko ndetse akaba ari na ho ateka.

Mbere yabanaga n'abana n'ibikoresho n'amatungo mu kazu k'ibyumba bibiri.
Mbere yabanaga n’abana n’ibikoresho n’amatungo mu kazu k’ibyumba bibiri.

Imvura ngo yaragwaga ikamunyagira ndetse yabona n’umushyitsi ntabone aho kumwakirira. Inzu yubakiwe ifite ibyumba bine n’uruganiriro. Ni inzu ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka