Visi Perezida wa Sena ya Libya yasobanuriwe uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Visi Perezida wa Sena ya Libya, Massoud Abdel S. Taher n’itsinda ry’Abasenateri ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, bagiranye ibiganiro n’abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, byibanze ku rugendo u Rwanda rwakoze rwiyubaka nyuma ya Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994.

Visi Perezida wa Sena ya Libya yasobanuriwe uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside
Visi Perezida wa Sena ya Libya yasobanuriwe uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside

Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo bashyitsi bagaragarijwe ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyubatse, Abanyarwanda bakongera kunga ubumwe ndetse n’Igihugu gikomeza kwiyubaka mu bikorwa by’iterambere, ubu kikaba gitekanye.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’ibyo biganiro, Senateri Massoud Abdel, yavuze ko u Rwanda na Libya bisanzwe bifitanye umubano mwiza, kandi ibihugu byombi byiteguye gufatanya mu nzego zinyuranye zifitiye inyungu abaturage babyo.

Muri Nzeri 2019, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yo kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro bari baraheze muri Libya, nyuma yo kunanirwa kwambuka inyanja ya Méditerranée berekeza i Burayi.

U Rwanda rwakiriye impunzi 515 zivuye mu gihugu cya Libya, bakaba barakiriwe mu byiciro bine kuva mu mwaka wa 2019.

Ubwo bari mu biganiro
Ubwo bari mu biganiro
Bamugeneye impano
Bamugeneye impano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka