Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko arashima imyumvire abagore b’i Nyamasheke bagezeho
Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko mu Mutwe w’Abadepite, Kankera Marie Josée aratangaza ko yishimira urwego rw’imyumvire y’iterambere abagore bo mu karere ka Nyamasheke bagezeho.
Ibi depite Kankera Marie Josée yabitangarije mu karere ka Nyamasheke ubwo kuri uyu wa 08/03/2013 yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke.

Ibi birori byaranzwe no kumurika ibikorwa by’iterambere abaturage bo mu murenge wa Rangiro bagezeho ndetse no gufashanya gutera imbere mu buryo bwo kuremerana. Kuri uyu munsi kandi hatanzwe inka 78 zorojwe imiryango itandukanye mu rwego rwa gahunda ya Girinka ndetse n’ibindi bikoresho byahawe imiryango abaturage babonye ko icyugarijwe n’ubukene.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, madamu Kankera Marie Josée yishimiye ko abagore batuye mu karere ka Nyamasheke bazamuye imyumvire yabo kandi ikaba igenda iba myiza muri gahunda zitandukanye z’iterambere ndetse n’imibanire yabo mu miryango.

Depite Kankera akaba yagaragaje ko anejejwe n’uburyo abagore b’i Nyamasheke bagenda batera imbere kandi abamaze gutera intambwe bagafasha bagenzi babo kugira ngo na bo batere imbere.
Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore, Depite Kankera yavuze ko aho umugore ageze muri gahunda zitandukanye mu Rwanda ari heza ariko kandi ko abantu bose bakwiriye gukomeza guhaguruka kugira ngo ahantu hose haba hakiri imbogamizi n’ibibazo bibangamira iterambere ry’abagore bikumirwe ibindi bishakirwe ibisubizo.

Uyu muyobozi wungirije Nteko Ishinga Amategeko akaba yibukije abaturage b’i Nyamasheke ko bakwiriye kumva neza ibijyanye n’uburinganire kuko uburinganire bitavuze ko umugore yishyira hejuru y’umugabo we ahubwo ko uburinganire ari ubwuzuzanye burangwa hagati y’umugabo n’umugore, buri wese akora inshingano ye neza, bose bagamije iterambere n’agaciro by’umuryango wabo.
Depite Kankera kandi akaba yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke ko bakwiriye kurwanya amakimbirane yo mu muryango, ahubwo bagaharanira ko imiryango yabo yahora itekanye ikarangwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse n’ubufatanye hagati y’abagore n’abagabo ndetse n’abana.

Uyu muyobozi yasabye abagore bo mu karere ka Nyamasheke ko icyizere Perezida wa Repubulika yagiriye abagore badakwiriye kugipfusha ubusa ahubwo ko bakwiriye kucyubakiraho bakihesha agaciro kandi bakagahesha n’umuryango wabo.
Yibukije ko uyu munsi atari uw’umugore gusa ahubwo ko ari n’uw’umugabo kuko ahatari ubufatanye bw’umugabo n’umugore nta cyagerwaho.
Abaturage bo mu murenge wa Rangiro bagaragazaga akanyamuneza batewe n’uyu munsi w’abagore ariko kandi bishimira iterambere bagezeho muri uyu murenge bigaragara ko ari icyaro cyane mu karere ka Nyamasheke. Abaturage bakaba bamuritse ibyiza bagezeho ndetse batangiza ku mugaragaro icyo bise “Umuganura” w’imyaka n’imbuto byeze ku bwinshi muri uyu murenge.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Kankera Marie Josée akaba yashimishijwe n’intambwe bateye maze abagaragariza ibyishimo agira ati “Muragahorana ubutunzi, muragahorana ibyo kurya, muragahorana ibyo kwakiriza abashyitsi nkatwe, muragatera imbere ubuziraherezo.”
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|