Video ya Youth Connekt hangout ya MYICT yegukanye igihembo cya mbere muri Afurika n’amadolari 75000
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe amajyambere UNDP ryahaye u Rwanda igihembo cy’amadolari y’Amerika ibihumbi 75, kubera Video yarushije izindi muri Afurika mu kugira umwimerere yiswe Youth Connekt hangout, yakozwe na minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga MYICT. Ministry of Youth and ICT.
Lamin Manneh uhagarariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda yasobanuye ko impamvu icyo gihembo cyahahwe u Rwanda ari uko iyo video ivuga neza ku bibazo by’igihugu mu byiswe youth connect hangout.

Lamin Manneh yagize ati “Ni video yashimwe kubera umwimerere n’udushya igaragaza, kandi igasobanura ibibazo byo kubura kw’imirimo mu rubyiruko, ariko ikanabitangira ibisubizo.”
Video ya hangout igaragaza uburyo urubyiruko rukeneye imirimo rugiye guhuzwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo inzego za Leta, iz’abikorera, ibigo by’imari, abaterankunga n’ababerekera kugira ngo bashobore kwihangira ibikorwa bibateza imbere, kubona imirimo ndetse n’aho bimenyerereza.
Iyi gahunda ngo iteganya ko urubyiruko rugiye kujya ruganira n’izo nzego kabiri mu kwezi, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imbuga za internet za google+, twitter, facebook, youtube n’izindi hatibagiranye n’uburyo busanzwe bwo gukorana inama abantu bari kumwe ndetse no kuganira ku ma radio na televiziyo, nk’uko MYICT yabitangaje.

“Abari mu cyaro bazafashwa n’umushinga wa Hehe Ltd uzajya wohereza ubutumwa kuri telefone ku bantu bari muri iyi gahunda, ariko rero nta n’ubwo ibi bintu bizaguma kuri internet gusa, kuko hazabaho n’imirongo ku mbuga za interineti, aho abantu bicara bakaganira imbonankubone mu byo bita video conference” nk’uko byasobanuwe na minisitiri Jean Philbert Nsengimana uyobora MYICT.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko amafaranga yatanzwe nk’igihembo cya UNDP azunganira ayo leta yateganije mu bikorwa byo guteza imbere gahunda ya Youth connekt.
Uretse kuganira ku buryo urubyiruko rwabona icyo rukora n’ahari amahirwe yo gukorera, youth connekt ngo irimo no gufasha urubyiruko guhurira hamwe muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Ibiganiro bya Youth Connekt byatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kwezi kwa Kamena k’umwaka ushize wa 2012.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe ubwo amahanga akoeje kubona ko hari aho tugeze mu iterambere,iyi ministeri ikora neza bigaragarira buri wese, nubu byari byaratinze ahubwo
Ibi ni sawa kabisa!! Uyu mujyama Philbert arakora turamwemera ni n’umuhanga kuko usanga ibintu avuga biba birimo ubwenge kweri!!! Imana imukomeze.