Video: Umutoni Grace amenye inkomoko ye nyuma y’imyaka 26. Byasabye gukora ADN

Mu kwezi kwa Mata 2020 mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bwo Grace Umutoni (Rafiki) yasubukuye gahunda yo gushakisha ababyeyi be ndetse n’abo mu muryango we baba bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gihe yahisemo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Yanditse itangazo hanyuma arikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Nyirarume witwa Antoine Rugagi yabonye amafoto ye aramumenya hanyuma biba ngombwa ko hakorwa ibizamini by’isano muzi (DNA). Ibisubizo byagaragaje ko bafitanye isano iri ku kigero cya 82.99%.

Reba ikiganiro kirambuye cya Grace Umutoni na Nyirarume Rugagi Antoine

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe,icyifuzo cyiwanjye nuko NIDA mumakuru ifata kugira itange indangamuntu hazakongerwamo DNA,Group sanguin ect kubaturarwanda bose ataruguhera kuri 16 ,kuko hari benshi bafite ibibazo nkibya rafiki kandi gupima DNA ikiguzi kikavaho kandi bigakorerwa byibura kuri za hopital za districts zose byaba akarusho bikagera kuri centre de sante

Eric yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka