Video: Dore aho imodoka zitwara abagenzi zivuye Remera-Nyabugogo zizajya zinyura
Yanditswe na
KT Editorial
Guhera ku itariki ya 20 Gashyantare 2017, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imodoka zitwara abagenzi zitazongera kunyura mu muhanda uca ku Kacyiru kuri za minisiteri.
Ubu buyobozi buvuga ko imodoka zitwara abagenzi zanyuraga mu muhanda Remera-Kacyiru-Nyabugogo zitazongera kunyura kuri Merdien-Minisiteri nk’uko byari bisanzwe.
Ahubwo zizajya zinyura ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, zitunguke kuri gare ya Kacyiru.
Iki cyemezo ngo gifashwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imodoka bwakundaga kugaragara muri ako gace ka Kacyiru.
Kigali Today yakugereyeyo, igufatira amashusho agaragaza uwo muhanda mushya uzajya unyuramo imodoka zitwara abagenzi.

Muri aya mahuriro y’imihanda niho bisi ziturutse Remera zigana Nyabugogo ziciye Kacyiru zizajya zikatira.

Bisi izajya imanukira mu muhanda uri hagati ya Hotel Merdien n’iyo nyubako yitwa Kubaho Plazza.
Reba Video y’uyu muhanda mushya aha

Hari na Sitasioy ya essence ku modoka zifuza kunywesha.

Imodoka zitwara abagenzi ubona ko bitazigoye kuhamenyera. Iyi yari iturutse Nyabugogo.

Iyo zigeze muri uwo muhanda zimanuka nk’izigiye ku Bitaro bya Faisal ariko zigahita zikatira mu mukono wa mbere w’ibumoso.

Uyu ni wo mukono w’ibumoso zikatiramo, haba izivuye Nyabugogo cyangwa izigiyeyo.



Uyu muhanda iyo ukomeje unyura ku kicyaro cy’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.


Uwo ni wo muhanda imodoka zitwara abagenzi ziva Remera cyangwa izijyayo zinyuramo. Uwo umanuka ugera ku Bitaro byitiriwe Umwami Faical.

Iyo modoka ihagaze ku cyapa giteganye n’icyicaro cy’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.

Imodoka ivuye mu muhanda unyura ku Bushinjacyaha bwa Gisirikare ihingukira ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA).

Zinyura ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire zihita zimanuka mu muhanda unyura munsi ya Telecom House.


Iyo modoka ivuye Nyabugogo iri kunyura ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA).

Izo modoka za Coaster ziri mu muhanda unyura munsi y’inyubako izwi nka Telecom House.

Uwo ni wo muhanda unyura munsi ya Telecom House imodoka zitwara abagenzi zizajya zifashisha.

Zinyura munsi ya Telecom zikomeza ku nyubako nshya ikoreramo Ikigo gishinzwe imihanda (RTDA).

Imodoka igiye gufata umugenzi imbere y’inyubako RTDA ikoreramo.

Iyo modoka nayo iturutse Nyabugogo.

Iyo zivuye mu muhanda wa RTDA zimanuka gato zigahita zikatira i Bumoso mu muhanda unyura ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI)


Iyo nayo yari ivuye Nyabugogo.

Iyo arrete iri imbere y’icyicaro cya MINAGRI.

Zirakomeza zigaca ku cyicaro gishya cy’Ambasade ya Uganda. Iyi yavaga Nyabugogo.


Zihingukira kuri Gare ya Kacyiru aho zikomeza umuhanda zari zisanzwe zinyuramo.

Uyu muhanda unyura imbere ya Perezidansi ni wo imodoka zitwara abagenzi zitemerewe kongera gukoresha.
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|
ibyo byose bikorwa mukubangabunga ubusugire bw’igihugu
Wangu urakoze utweretse na Kgli abantu twibere iyo mu mibyuko tutayiherukamo kbsa, ahubwo gerageza udufotorere nizindi karitsiye twitemberere Kgli twibereye mu Ntara.
Kgli mwarakize kweli kweli. Ese ubwo nkinaha mwahaba mukahashobora!!!!!!!
Galle kweli ?
ibinyabizigabyose ntibyemerewekubanyura cg nibikora tax gusa? ese amamotoyo arabemerewe? mugihebose batatabimenya nizereko ntabihanobyaribyafatwa?