Video: Amaze imyaka 37 aryamye, imirimo ye yose ayikoresha umunwa
Umukobwa w’imyaka 37 wo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga witwa Hagenimana Agathe, amaze imyaka 37 aryamye kuko kuva yavuka atigeze yicara cyangwa ngo ahagarare kubera ubumuga bw’ingingo.

Hagenimana afite ubumuga bw’amaguru yose n’amaboko yose n’amagufa y’umugongo, ku buryo no kuryama kwe aba yubitse inda, akitabwaho n’umubyeyi we umukorera isuku ku mubiri no ku myambaro akanamugaburira.
Mukeshimana kugira ngo agire aho ajya nko gusohoka munzu ajya hanze cyangwa kujya mu misa, bisaba ko agatanda ke gakoze mu byuma bagaterura, bakamujyana bamuhetseho bakaza kongera kumugarura, ibyo bigatuma ntaho akunda kujya kuko atabasha kwicara mu igare ry’abafite ubumuga.

Agira ati, “Kuva navuka sindicara, sinabasha kugira aho njya kuko njyewe nta gare nabona kuko nticara, mpora ndyamye ubuzima bwose, ibyo nkenera byose mbikorerwa n’umubyeyi wanjye nshimira cyane kuko niwe nkesha kuba ndiho."
Mukeshimana aratangaje kuko hari ibyo akoresha umunwa, ururimi n’amenyo
N’ubwo afite ubumuga bw’ingingo hafi ya zose, Hagenimana azi gukoresha neza telefone zigezwe za smart, ndetse n’izitwa gatushi akoresheje umunwa we, ururimi n’amenyo akandisha imibare yo kuri telefone akabasha guhamagara, kwandika no kohereza ubutumwa akoresheje telefone.

Ikindi gitangaje kuri we ni uko azi kwandikisha ikaramu mu ikayi akandika neza kandi atarigeze agera mu ishuri kubera ubumuga butamwemerera kwicara no kugenda, ikirenzeho ni uko Mukeshimana azi kuboha imitaho akoreshehe n’ubundi umunwa ururimi n’amenyo.
Agira ati, “Barumuna banjye nibo banyigishije kwandika no gusoma nkajya nsoma Bibiliya, mbifata nk’ibitangaza kuko ntabwo nigeze ngera mu ishuri, ariko nzi kwandikisha ikaramu n’umunwa, mboha imitako n’umunwa byose mbikoresha umunwa”.
Umubyeyi wa Hagenimana avuga ko umukobwa we ari nawe mfura ye, yavukanye ubwo bumuga bw’ingingo hafi ya zose ariko ko atigeze amuta cyangwa ngo amwinubire, n’ubwo yahabwaga akato bavuga ko yabyaye umwana udasanzwe.

Cyakora ngo abandi bana bavutse nta bumuga bafite bimukura mu ipfunwe, akaba yarabashyingiye akaba asigaranye n’imfura ye mukeshimana uhora yiryamiye.
Agira ati, “Niwe mwana nsigaranye, bajyaga banena banyita umuntu wabyaye igikoko, ariko ubu uyu mukobwa wanjye ni umugisha yampuje n’abantu benshi, niwe unganiriza mu rugo ndasaba ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga kubitaho ntibabafungirane mu nzu kuko nabo ni abantu nk’abandi”.
Hagenimana avuga ko ubufasha bwose yabona bwagira icyo bumumarira, cyakora asaba abafite ubumuga bukomeye kudaheranwa, nk’uko nawe agerageza kugira utwo akora two kumwibagiza ubuzima abayemo.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro mu Murenge wa Kabacuzi, Hagenimana bari bamuzanye ngo nawe ajye mu bandi, akaba yarabyishimiye kuko ngo ari byo birori bya mbere yitabiriye kuva yavuka.
Ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wahaye abagore ijambo, atibagiwe n’abafite ubumuga, bigatuma badakomeza guheranwa.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Ephrem Murindabigwi
Ohereza igitekerezo
|
RWOSE N`ABAFITE UBUMUGA BARASHOBOYE TUBITEHO NI ABANTU NKABANDI 😃😒
ABABYEYI BAFITE ABANA BAFITE UBUMUGA BAGOMBA KUBITAHO