Video: Agapfukamunwa kavuyeho ariko ntitugomba kwirara kuko Covid-19 iracyariho

Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwafashe ingamba zitandukanye zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Muri izo ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa, ndetse byagizwe itegeko kuva muri Mata 2020.

Nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 gisa n’icyacogoye, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022.

Iyi nama yateranye mu rwego rwo gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ahazwi nko muri Cartier Matheus rwagati mu mujyi wa Kigali, Kigali Today yahasanze abantu benshi cyane banyuranamo bajya muri gahunda zabo zitandukanye. Bamwe bari bambaye udupfukamunwa, abandi ntatwo bambaye.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bagaragaza ko bishimiye ikurwaho ry’agapfukamunwa, kuko kuba Leta yarafashe umwanzuro wo kugakoraho bigaragaza ko hari intambwe yatewe mu guhangana na Covid-19, nk’uko bihurirwaho na Niyongira Vedaste na Tumurere Shaffi, abacuruzi bo muri Quartier Matheus.

Umwe muri bo yagize ati “Ku giti cyanjye kuba agapfukamunwa kavuyeho biranashimishije kubera ko ntabwo twari tukamenyereye, kaza nta muntu wigeze akishimira, ariko ubu kuba kavuyeho nabibonye nk’intsinzi kubera ko iki cyorezo gisa n’aho kiri kugenda kirangira. Kuba Guverinoma yacu yateye intambwe yo kugakoraho ni ikigaragaza ko twarwanyije iki cyorezo.”

Mugenzi we yagize ati “Kuba karavuyeho narabyishimiye, bigaragaza ko hari aho twavuye n’aho tugeze, abantu icyo bakora niba dukuyemo agapfukamunwa nibakomeze birinde Covid-19, ahahuriye abantu benshi bakambare.”

N’ubwo bagaragaza ko bishimiye ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, basanga abantu badakwiye kwirara kuko Covid-19 igihari ndetse bagomba gukomeza ingamba zo kwirinda.

Bamwe mu bacuruzi b’amavuta yo kwisiga n’ibirungo by’ubwiza bavuga ko bari barahuye n’ibihombo kuko batari bakibona abakiriya nk’uko byari bimeze mbere agapfukamunwa kataraza.

Abakenera serivisi z'ubwiza bwo mu maso bongeye kujya kuzishaka ari benshi nyuma y'ikurwaho ry'agapfukamunwa
Abakenera serivisi z’ubwiza bwo mu maso bongeye kujya kuzishaka ari benshi nyuma y’ikurwaho ry’agapfukamunwa

Niyitanga Claude ucuruza akanasiga abakobwa ibirungo by’ubwiza avuga ko igihombo bahuye na cyo kigaragara kandi ko bizabafata igihe kirekire kugira ngo bazahuke.

Ati: “Igihombo cyo kiragaragara, nkatwe dukora ibi bintu. Umukobwa yarazaga akakubwira ngo ndabigura njye kubyisiga gute mu gapfukamunwa? Igihombo cyo cyabayeho kandi gikomeye kitanoroshye gisaba igihe ngo umuntu azongere agere ku muvuduko yariho mbere.”

Uberewe Nargis, umwe mu bakobwa bakoresha ibirungo by’ubwiza, avuga ko bishimiye ikurwaho ry’agapfukamunwa kuko batari bakibasha kwiyitaho nk’uko byahoze mbere, kubera kwambara agapfukamunwa.

Ati: “Byaradushimishije cyane, kuko turi kwiyitaho, twari tugowe ariko ubu turashima ko agapfukamunwa kavuyeho, gusa ntabwo biduha umwanya wo kwirara kuko Covid-19 iracyariho.”

N'ubwo bitakiri itegeko, bamwe ntibibabuza kukambara
N’ubwo bitakiri itegeko, bamwe ntibibabuza kukambara

Icyakora n’ubwo kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, abantu barashishikarizwa kukambara igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage kandi barakangurirwa gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Guverinoma y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’abaturarwanda bose kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka