Video: Abatambara udupfukamunwa bagiye gufungwa banacibwe amande - CP Kabera

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwambara udupfukamunwa bakajya mu muhanda, baba bagenda n’amaguru cyangwa se bari ku binyabiziga bagiye gutangira gufatwa bagafungwa, ndetse bagacibwa n’amande.

Ni mu gihe amabwiriza mashya ya Guverinoma yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, asaba abantu bose kwambara udupfukamunwa igihe cyose basohotse mu ngo zabo, ndetse n’igihebari mu bantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muhere kuri Kagame nawe yagiye mumajyaruguru ntagapfuka munywa yambaye.
Abayobozi bage batanga urugero

Kamegeri yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

agapfuka munwa ningombwa kugirango twirinde icyorezo ariko hari ibindi byabangamira uko kwirinda URUGERO nko kumirongo dutegererezaho imodoka cyanecyane rinye ya ruyenzi bazashake ukuntu bagabanya ubucucike cg bongere imodoka kuko iriya rinye igira abantu benshi cyane imodoka zikaba nke ndahamya ko muri uyu mujyi nta yindi rinye igira abantubenshi nkiriya kuburyo umuntu agera kumurongo sakumi zumugoroba akahava samoya uwahageze sakumi nebyiri sambiri zikamugereraho icyo kibazo cyatuma gahunda yo guhashya icyi cyorezo itagenda neza
nk’abanyamakuru muzahagere mwirebere muzasanga ibyo mvuga ari ukuri.

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ni byiza kwirinda ndetse n’Igihugu cyacu cyari cyaranabishyize mu mabwiriza yo kwirinda kwanduzanya ku hantu hahurira abantu benshi na mbere ya Corona, ariko igitangaje ni uko ababikangurira abandi kukambara nabo batakambara( abanyamakuri kuri RBA, TV 1 n’abandi......twese twirinde

Rwubaka yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

arikose nkawe urikuvuga ngo abanyamakuru ntibambara agapfuka munwa urumva byashoboka ko bavuga amakuru bakambaye? byongeye kandi umunyamakuru hagati ye namugenziwe haba harimo intera ya metero 1 ndizera ko iyo bahagurutse muri uriya mwanya bahita bakambara.

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka