Video: Abasore n’inkumi 37 bifuza gusubiza Kigali muri Guma mu Rugo bafashwe
Kuri uyu wa Mbere tari ya 1 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abasore n’inkumi bagera kuri 37, bafatiwe i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Muri aba basore n’inkumi harimo 27 bafatiwe mu rugo rumwe, aho bari bateraniye bakina filime, ikintu gifatwa nk’ikitemewe mu mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya covid19.
Abandi 10 bafatiwe mu rundi rugo baruhinduye akabari, banafatwa mu masaha akuze bigaragara ko bari bararengeje amasaha yagennwe yo kuba abantu bageze aho batuye.
CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko Polisi itazahwema gufata abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, anakangurira urubyiruko kwirinda amakosa nk’aya.
Yagize ati" Ibyaha nk’ibi usibye ko ari n’ibyaha bihanirwa, ushobora no kubijyamo ukahandurira covid19, niyo mpamvu tutazahwema gufata ababijyamo amategeko akabakurikirana."
Yanibukije ko aba bose uko ari 37 bapimwa covid19 bakiyishyurira, nyuma yaho bakanacibwa amande aho buri wese atanga 25,000Frw, uwateguye ibirori cyangwa se nyiri urugo bahuriyemo agacibwa amande ya 200,000Frw.
Reba Video aba basore n’inkumi berekwa Polisi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|