Valentine Rugwabiza yagizwe intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Santrafurika

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb Valentine Rugwabiza intumwa ye yihariye muri Santrafurika.

Amb Valentine Rugwabiza ari kumwe António Guterres
Amb Valentine Rugwabiza ari kumwe António Guterres

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ryemeje ko Rugwabiza azaba Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uwo muryango bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), asimbuye Umunya Senegal, Mankeur Ndiaye.

Itangazo rigira riti “Uyu munsi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko hashyizweho Valentine Rugwabiza, nk’umuhagarariye mushya wihariye muri Repubulika ya Santrafurika akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uyu muryango, bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA)”.

Rikomeza rigira riti “Madamu Rugwabiza asimbuye Mankeur Ndiaye wo muri Senegal, wayoboye ubwo butumwa kuva mu 2019. Umunyamabanga mukuru yishimiye akazi Ndiaye yakoreye abaturage ba Repubulika ya Santrafurika mu bihe by’imidugarararo. Ubuyobozi bwe bwagize uruhare runini mu gushyigikira byimazeyo amatora rusange yabaye muri 2020-2021”.

Iryo tangazo kandi rigaragaza ko hari byinshi byitezwe kuri Ambasaderi Rugwabiza, aho amaze imyaka irenga 30 akora mu myanya ifite aho ihuriye n’iterambere ndetse n’ibibazo by’umutekano muri Afurika, haba muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse anaruhagararira mu bihugu n’imiryango itandukanye.

Ku ya 23 Gashyantare 2022, Amb Rugwabiza nibwo yahuye na Guterres amusezeraho ubwo yiteguraga kwerekeza i Bangui gutangira imirimo ye mishya.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati “Nasezeye ku Munyamabanga Mukuru wa Loni. Ndangije urugendo rwanjye rw’akazi nk’uhagarariye u Rwanda muri Loni. Nashimye ubufatanye buhebuje hagati y’u Rwanda na Loni kandi ndashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kubaka amahoro ndetse n’iterambere.”

Rugwabiza mu mirimo yagiye akora, yabaye Umuyobozi wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, WTO. Ni we mugore wa mbere wafashe izo nshingano.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, hagati ya 2013 na 2014, ava kuri izo nshingano agirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Santrafurika Ambasaderi Rugwabiza ahawemo inshingano, ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda. Rufite Ingabo 1660 n’abapolisi 459 mu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014. Ingabo zarwo ni zo zirinda Perezida wa Santarafurika kuva mu 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka