Uzajya atinda kwishyura fagitire y’amazi azajya acibwa amande ya 5% - WASAC
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Prof Omar Munyaneza, yabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo baterwa n’abaturage batishyura amazi, ubu uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande ya 5% by’amafaranga yagombaga kwishyura.

Ibyo Prof Munyaneza yabivuze ubwo yatangaga ibisobanuro ku bibazo by’abaturage batishyura neza amazi, bigatuma iki kigo kigwa mu gihombo.
Ati “Twifuza ko byatangirana n’ingengo y’Imari ya 2025-2026, ni ukuvuga mu kwezi kwa karindwi ariko tuzabanza tubimenyeshe abaturage, ko uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande angana na 5%”.
Ibi bizajyana kandi no gushyiraho gahunda yo kujya bishyura mbere amazi bazakoresha, noneho ikiguzi cy’amazi bishyuye cyarangira ntibongere kuyabona.
Prof Munyaneza avuga ko iyo urebye usanga abaturage bagera kuri 40% aribo bishyura amazi bakoresheje bibwirije, abandi ugasanga barenza igihe.
Yungamo ko hari na gahunda yatangijwe na WASAC aho abaturage bazajya bishyura mbere, iyi gahunda yatangijwe mu turere tune turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Ni uburyo bushya bwo gukoza agakarita kuri mubazi y’ikoranabuhanga, maze ukavoma amazi ahwanye n’amafaranga yavuye kuri ako gakarita, nubwo ucunga ivomo yaba adahari.
Ati “Ubu buryo bugiye gukwirakwizwa mu gihugu hose, kuko bwatanze umusaruro ndetse no mu ngo bukazagezwamo. Twamaze gutanga isoko ry’uzazana mubazi z’ikoranabuhanga zizifashishwa mu gusimbura izisanzweho”.
Prof Munyaneza avuga ko bizakorwa nk’uko abaturage bagura umuriro, ko ari nako bizakorwa mu kwishyura amazi.
Ati “Ubwo buryo nitubona bugenda neza mu gihe cy’amezi 6, tuzabyagura tubishyire ku Banyarwanda bose”.
Muri raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko amazi yangirika, ndetse ntanishyurwe kandi yakoreshejwe ari ku gipimo cyo hejuru cyane.
Igihombo gituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo kwangirika kw’imiyoboro, gutoboka kw’amatiyo (overflow), kwibwa kw’amazi no ku bikoresho bya mubazi biba byarapfuye.

Mu bugenzuzi bwakozwe bagaragaje ko igihombo cy’amazi mu 2023 cyari 42.4%, bivuze ko amazi atishyuwe ari ku rugero rwo hejuru.
Mu mazi yose angana na Metero kibe (m³) 76,631,662yakoreshejwe, angana na 30,269,726m³ gusa ni ukuvuga 60.5%, ni yo yishyuwe n’abakiriya kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024.
Ibi bivuze ko amazi atishyuwe afite agaciro kari munsi gato ya Miliyari 9.77 z’Amafaranga y’u Rwanda, hashingiwe ku giciro fatizo cya 323Frw kuri metero kibe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|