Uyu mwaka uzashira abaturage barenga 70% bagezweho n’amazi meza
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi aratangaza ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 uzasiga abaturage barenga 70% babona amazi meza kandi bayabonera hafi y’aho batuye.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa twitter, Minisitiri w’intebe avuga ko mu mihigo y’uyu mwaka ku nzego zitandukanye hitawe cyane ku gukemura ikibazo cy’amazi.
Ati: “Kugeza amazi meza ku baturage byitaweho mu mihigo y’Uturere na za Ministeri y’uyu mwaka cyane cyane mu Ntara y’iburasirazuba n’amajyepfo.”
Mu butumwa bwe, Dr Habumuremyi avuga ko abaturage bagenewe aya mazi nabo bagomba gutanga umusanzu wabo kugira ngo abagereho harimo kwitabira umuganda.
Ati: “Abaturage bazahabwa amazi ariko barasabwa nabo kubigiramo uruhare nko kwitabira umuganda w’ibikorwa by’ibanze ubuyobozi buzabasaba.”
Akomeza asaba abaturage bazajya bagezwaho amazi meza kuzayafata neza bibumbira mu mashyirahamwe no gushyiraho komite zicunga amavomo yabo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
amazi burya ni isoko y’ubuzima kandi igihe cyose hari ikibazo cy’amazo meza, hagaragara ibibazo by’imibereho itari myiza cyangwa se indwara izi n’izi, ibi rero nibyo Leta y’u rwanda yahagurukiye mu bushobozi bwayo bucye ariko igakora iyo bwabaga kugirango abaturage bagerweho n’amazo meza.
Nizere ko Bugesera yatekerejwe ho.Ahenshi baracyagura ijerican ku mafranga 200-300
Amazi aracyenewe cyane kubera ukuntu Bugesera iri guturwa cyane cyane ku muhanda Kicukiro-Nyamata-Nemba.