Uyu mwaka urarangira Abanyabugesera bafite amazi meza kuri 80%

Akarere ka Bugesera kazwiho kuva kera kugira amazi meza make kandi n’ubu ni ko bimeze, kuko kabona metero kibe 3,600 ku munsi mu gihe gakenera nibura metero kibe 20,000 ku munsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko ikibazo cy'amazi mu karere ayobora kigiye gukemuka
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko ikibazo cy’amazi mu karere ayobora kigiye gukemuka

Ibyo ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’ako karere, Richard Mutabazi, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ kuri KT Radio ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 1 Mata 2020, icyakora akaba yavuze ko hari imishinga irimo gukorwa yo kongera ayo mazi, ku buryo mu mpera z’uyu mwaka turimo azaba agera ku baturage ku kigero cya 80%.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’amazi gihari koko kuko amasoko agaburira ako karere atanga amazi adahagije ugereranyije n’akenewe.

Ati “Amazi dufite ni make, kugeza ubu dukoresha uruganda rwa Ngenda rutanga metero kibe 3,200, n’isoko ya Rwakibirizi itanga metero kibe 400, ni ukuvuga metero kibe 3.600 ku munsi ku baturage barenga ibihumbi 440, ni make cyane. Ni ukuvuga ko umuturage akoresheje amajerekani abiri gusa ku munsi, twakenera nibura metero kibe 20,000 ku munsi”.

Akomeza avuga ko n’uburyo bwo kuyasaranganya bugoye kubera ukuntu ari make, kuko nk’urugero niba bafungiye abo mu Murenge wa Nyamata kugira ngo bahe abo mu wa Rweru, bifata umunsi wose kugira ngo azagereyo, bivuze ko kuri uwo munsi imirenge yombi izirirwa nta mazi ifite.

Icyakora ngo icyo kibazo kimaze igihe kigiye gukemuka, cyane ko muri ako karere harimo kujyayo ibikorwa bikomeye nk’ikibuga cy’indege, amashuri, inganda n’ibindi ku buryo hari imishinga yo kongera amazi meza irimo gukorwa izarangirana n’uyu mwaka.

Ati “Hari imishinga irimo gukorwa ku buryo nakwizeza abaturage ko mu mpera z’uyu mwaka tuzaba dufite amazi akenerwa nibura kuri 80%.

Muri Gashora huzuye uruganda rwa Kanyonyomba ruzatanga metero kibe 5,000, ku mugezi w’Akagera hari umushinga uzatanga metero kibe ibihumbi 40 zizajya i Kigali, ariko Akarere ka Bugesera kakazahabwaho ibihumbi 10”.

Ati “Byose nibirangira, urumva ko tuzaba dufite igiteranyo cya metero kibe 18,600 ku munsi, bikaba byegereye bya bindi dukenera buri munsi. Ni yo mpamvu duhamya ko uyu mwaka uzarangira dufite 80% by’amazi dukenera ku munsi mu karere”.

Ibyo biravugwa mu gihe ako karere kabarwa mu dufite amazi menshi y’ibiyaga n’imigezi, ariko kandi kakaba gakunze kugira izuba ryinshi ryangiza imyaka rimwe na rimwe ntibeze.

Uwo muyobozi yaboneyeho kwibutsa abaturage b’Akarere ka Bugesera gukomeza kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, cyane cyane baguma mu ngo kuko ntawe cyasangayo, ahubwo umuntu ari we ugisanga aho kiri iyo yavuye mu rugo iwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubuyobozi bwa karere ka Bugesera bwananiwe guca ubujura bwamatungo cyane cyane inka,none abaturage barumiwe babuze icyo gukora

JD RUTI yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Kamabuye yahoranye amazi meza ariko yose yoherejwe i Nyamata none abaturage basigaye binywera Cyohoha.

JD RUTI yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Kuvuga ibyo abandi bari gukora biroeoha.
We navuge ibyo ari gukora.

Aka yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Projets futuristes tjrs dusubije inyuma za discours zimwe na zinwe mwaseka imbavu zigashya

Luc yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka