Uyu muti ushobora kuba igisubizo ku byangizwaga n’ingese

Kompanyi yitwa ZINGA ikomoka mu Bubiligi igiye kuzana ku isoko ry’u Rwanda umuti urwanya ingese cyangwa se umugese ku byuma by’ubwoko butandukanye.

Stany Mukurarinda uhagarariye iyi kompanyi mu Rwanda, yavuze ko imaze imyaka irenga 40 ikora imiti irwanya umugese n’ibindi byose byangiza ibyuma, bakaba ngo bifashisha ikoranabuhanga rizwi ku isi hose.

Iyi miti bayisiga cyangwa bakayitera ku bintu byamaze kuzaho umugese ugahita uvaho, ibyo bikoresho bikongera kuramba mu myaka ishobora no kugera kuri 50 bitewe n’ibyo icyuma gikozemo, nk’uko Mukurarinda yakomeje abisobanura.

Ati “Iki gikorwa kizagirira akamaro Igihugu muri rusange, ibikorwa remezo byaba ibya Leta n’iby’abikorera, ariko n’abubaka amazu yabo, mwabonye ko basigaye bubaka amazu bakoresheje ibyuma ahantu henshi, ugasanga ibintu aho kugira ngo birambe, bigatangira gusenyuka bimaze imyaka 20, icumi cyangwa itanu. Iki rero ni igisubizo kuri ibyo byose.”

Stany Mukurarinda
Stany Mukurarinda

Kuri ubu iyo Kompanyi ya ZINGA yatangiye guhugura abakozi bazayikorera mu Rwanda kugira ngo bagire ubumenyi ku mikorere y’imiti irwanya umugese.

Iyi miti ishobora gusigwa ku matiyo y’amazi, ku biraro byo ku mihanda, ku bigega by’amazi n’iby’imyaka n’ibindi bikoresho byose bikoze mu byuma, bikarushaho kuramba.

Kompanyi ya ZINGA ikorera mu bihugu birenga ijana ku Isi, bikaba biteganyijwe ko iyi miti igezwa no ku isoko ry’u Rwanda mu gihe cya vuba, nk’uko ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwabisobanuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaramutse. nshuti zajye umbwo mperutse kubandikira mbaha ubutumwa mwa ngerezaga k’umuvunyi mukuru. narindimo nibaza niba bwaramugezeho. ubu mbakeneyeho ubufasha kur’icyo kibazo mfite k’umuvunyi, n’ukuvuga ngo ubu nibwo buryo bwonyine nshoboye gukoresha, nahuye n’ikibazo muminsi yashize maze umwaka wose mfashe n
inrwara ya sitroki ubu ndi mukagare kibimuga ubworero munkundiye mukampuza n’umuvunyi mukuru byanshimisha cyane kuko ibyo twaganira byarangira mbonye umuti wikibazo mfite,ubworero ubufasha bwanyu ndabukeneye cyane nahuye n’ibibazo bikomeye byo kwamburwa imitungo,,ubunibwo buryo bwonyine mfite bwo kwanndika kuri kigali today,keretse uwangirira impuhwe wo murimwe akanterfona nkamubwira uko twabikora,bikagenda neza
mugire akazi keza

rtd capt mujyambere augustin

Mujyambere augustin yanditse ku itariki ya: 4-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka