Uyu munsi abandi 7 bakize Coronavirus, abakize bose baba 25

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus mu bipimo 1160 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 126 (muri aba 25 barakize, hakaba harimo 7 bakize mu masaha 24 ashize).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo bantu batandatu byamenyekanye ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko abo bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye kuri ayo makuru mukomeza kutugezaho murakoze

Jackson yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka