Uwubaka inyubako z’ibitaro bya Kirehe arasabwa kutadindiza imirimo
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana, yarasabye rwiyemezamirimo wubaka inyubako y’ibitaro bya Kirehe kumenyesha hakiri kare ikibazo yahura nacyo mu kubaka aho kugira ngo ahagarike akazi.
Rwiyemezamirimo yari amaze iminsi adakora bategereje ko hari ibyahinduka mu myubakire kugira ngo bigende neza, ibi bikaba byaratumye tariki 14/11/2012 umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima yigira kureba uko icyo kibazo kimeze.
Ikibazo cyatumye ba rwiyemezamirimo baba bahagaritse kubaka nuko aho bagombaga kubaka hari ikibazo cy’uko inyubako yaba itajyanye n’uko babyifuza.
Mbere bashakaga kubaka inyubako y’abakozi ikajya hagati y’inyubako z’abarwayi, ariko nyuma basanga byaba byiza inyubako z’abarwayi zakwegerana iy’abakozi b’ibitaro ikajya ukwayo.
Ikindi nuko basabaga ko bagabanya uburebure bw’inzu hanyuma amafaranga yavamo akubakishwa rez de chausse itari iteganyijwe muri plan bari barakoze mbere.

Dr Uzziel Ndagijimana yasabye ko izi nyubako zizatwara miliyari imwe na miliyoni 697 n’ibihumbi 980 na 961zaba zarangiye kubakwa mu kwezi kwa Kamena 2013 nk’uko byari byarateganyijwe.
Ibitaro bya Kirehe byatangiye gukora mu mwaka wa 2009 bikaba biha serivisi abaturage bagera ku bihumbi 320.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|