Uwo yatekerezaga ko azamubera umutwaro yamubereye igisubizo - Ubuhamya
Ndungutse Leopord, ni umwe mu babyeyi babona gahunda ya ‘Tubarerere mu Muryango’ nk’uburyo bufasha abana kwigarurira icyizere, no kwiyumva nk’abandi mu muryango kuruta kubaho batagira abo bita abavandimwe cyangwa ababyeyi.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Cyanya, mu Kagari ka Nkumba mu Murenge wa Kinoni Akarere ka Burera, ubwo bamwegeraga bakamusaba kurerera mu muryango we umwana w’umuhungu ufite ubumuga bukomatanyije, byabanje kumugora kubyumva ndetse abanza no gutekereza ko azamubera umutwaro, ahanini biturutse ku kuba nta kintu na kimwe uwo mwana yabashaga gukora bitewe n’ubumuga yavukanye.
Ni umwana kuri ubu ufite imyaka 17 wakuze arererwa mu kigo cy’Abihayimana b’Ababikira cya Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lenderede (Saint Vincent de Paul de Lendrede), nyuma y’uko abo mu muryango we bari baramutereranye bakanamuta bamuziza ubumuga yari yaravukanye.
Ati “Yari afite ubumuga bw’ingingo zose atabasha kugira ikintu na kimwe ashoboye gukora yaba kuvuga, kwicara, kwitamika icyo kurya, kujya ku bwiherero byose byasabaga kubimufasha, dore ko yanagendeshaga amaboko akambakamba nk’uruhinja kandi ari mukuru”.
Ati “Mu gushakisha umuryango we baje kumenya ko ndi nyirarume(mvukana na nyina), biba ngombwa ko bansanga baza kunsaba kumufata nkamurerera mu muryango. Byabanje kungora kwiyumvisha ukuntu umuntu umeze atyo nzashobora kumwitaho, mbanza no kwivovota kuko natekerezaga ko azambera umutwaro uremereye ntazabasha”.

Muri icyo kigo cy’ababikira uwo mwana yakuriyemo, bari baragerageje kumwitaho mu buryo bwo kumukorera ubugororangingo no kumuha ubundi bumenyi bw’ibanze, mu gufasha ubwonko bwe gukanguka ku buryo byatangaga icyizere ko bikomeje bityo uwo mwana yagera ku rwego rwo kugira ibintu bimwe na bimwe abasha kujya akora.
Ndungutse akimara kumwakira yakomeje kumwitaho muri ubwo buryo, no kumuvuza mu bitaro byo ku rwego rwisumbuye ku buvuzi yagiye ahabwa akiri muri icyo kigo, bigera ku rwego ibyo atashoboraga gukora, kuri ubu abibasha.
Agira ati “Ubu umwana abasha kuganira n’abandi nk’uko bisanzwe nyamara atarabishoboraga, abasha kwigenza n’amaguru urugendo n’undi muntu wese yakora. Ni wa muntu usiga ku rugo, akamenya ngo imvura iraguye akanura ibiri hanze, twajya mu murima akajyana n’abandi akaba yagira imirimo imwe n’imwe bafatanya, nko kwahira ubwatsi bw’amatungo n’ibindi”.
Yungamo ati “Mbese imirimo yose ibaho dukora ya buri munsi nta n’umwe adashoboye gukora. Yagiye mu ishuri nk’abandi kandi abasha gutsinda neza. Ni ibintu byambereye nk’igitangaza Imana yankoreye, kuko no kumutoza ibyo byose ntabwo nari narigeze na rimwe ntekereza ko azakira bikagera kuri urwo rwego”.

Ndungutse asanga uyu mwana yaramubereye umugisha, kuko ahanini ibikorwa by’iterambere umuryango we umaze kugeraho, nko kuba atuye mu nzu nziza mu gace k’iwabo n’ibindi bitandukanye ,yabigezeho aho amariye kwakira uyu mwana mu muryango.
Mu Karere ka Musanze, abana 29 biganjemo abafite ubumuga bari baratereranywe n’imiryango yabo, bari bamaze igihe barererwa muri Saint Vincent de Paul de Lendrede, mu Karere ka Musanze, basubijwe mu miryango yabo, igikorwa cyabaye ku wa kane tariki 5 Kamena 2025.
Umuryango Hope and Homes for Children ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), hamwe n’Akarere ka Musanze, bafatanyije mu gushakira abo bana imiryango ibarera, kuyitegura mu buryo bw’imyumvire no kuyishyigikira mu bijyanye n’amikoro, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki igamije gutuma abana barererwa mu muryango.
Karangwa Immaculée, Umuyobozi wa Hope and Homes for Children ku rwego rw’Igihugu agira ati “Abenshi muri aba bana baba baratereranywe n’imiryango yabo, ahanini biturutse ku bumuga baba bafite. Kubera uwo mwihariko kubashakira indi miryango ibitaho bidusaba kubanza gusuzuma mu bushishozi no gusesengura byimbitse urwego rw’ubushobozi bw’abagize iyo miryango, n’urwimyumvire bariho, yo kuba koko bashobora kwiyumva mu nshingano zo kwita kuri abo bana. Aho tubonye bikiri hasi tubafasha kugera ku rwego ruboneye rutuma babasha kubitaho”.

Mukandayisenga Domina, umukozi wa NCDA, avuga ko kurinda umwana no kumurengera, biri mu by’ibanze mu kumutegura kuzavamo umuntu ufitiye Igihugu akamaro, ari na yo mpamvu hakomeje gukorwa ibishoboka mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu yo kurerera abana mu muryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobald, yashimye umuhate w’abafatanyabikorwa ndetse n’imiryango yakiriye abana mu gushyigikira gahunda ya Tubarerere mu muryango, no kuyishyira mu bikorwa.
Aboneraho kwizeza ubufatanye bw’Akarere mu kuzakomeza gukurikirana ko bitaweho biboneye, ubuyobozi bukaba kandi bugiye no kurushaho gukurikiranira hafi ahakigaragara imbogamizi zishingiye ku bana bamwe, bagihezwa mu miryango n’abakivutswa uburenganzira.
Abihayimana b’ababikira bo mu Kigo cya Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lenderede, usibye kuba bitaga kuri aba bana basubijwe mu miryango, hari n’ibindi byiciro by’abatishoboye batagira amikoro bitaho, harimo abarwaye indwara y’imidido, SIDA n’izindi ndwara zidakira, mu buryo butuma barushaho kwigirira icyizere no kwiyumva mu bandi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|