Uwishe Siraguma Désiré mu maboko ya polisi

Polisi y’igihugu iratangaza ko Nzabakirana Gratien (uwishe Siraguma Désiré) ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kagano.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Superintendent Theos Badege, yatangaje ko polisi yo ku murenge wa Kagano yatabaye igata muri yombi Nzabakirana. Mbere yo kumujyana kumufunga yabanje kumujyana kumuvuza kuko abaturage bari bamukomerekeje.

Hari nko mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, Nzabakirana yaje kwikopesha inzoga y’amafaranga 200 muri butiki ya Siraguma atorotse imirimo nsimburagifungo (TIG). Siraguma arayimwima; Nzabakirana yahise ajya mu rugo kuzana umuhoro yamutemesheje.

Abavandimwe ba Siraguma bavuze ko abaturage batuye hafi n’iyo butiki bumvise Nzabakirana ajya kuzana umuhoro; avuga ko agiye kwandika amateka muri Makoko.

Badege yavuze ko ubu Nzabakirana acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kagano aho ategereje ko bamukorera idosiye bakamushyikiriza parike. Nzabakirana afite imyaka 39.

Badege arasaba abaturage kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko akura maze akivugana ubuzima bw’abantu.

Siraguma Désiré avuka mu kagari ka Jurwe, umurenge wa Rangiro ariko yacururizaza butiki n’urwangwa mu gasantere ka Makoko mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano. Yari afite imyaka 27 akaba yari arangije amashuri yisumbuye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka