Uwimana umaze ibyumweru bitatu inzu imusenyukiyeho, azashumbushwa indi mbere ya 2020

Nyuma y’ibyumweru bitatu inzu isenyukiye ku muturage witwa Uwimana Chantal n’abana batandatu, itorero ry’Abametodiste Libre ryo mu Rwanda ryiyemeje kumushumbusha inzu nziza kurusha iyo yari asanganywe, mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Uwimana arishimira ko mu gihe kitarambiranye azabona inzu ye
Uwimana arishimira ko mu gihe kitarambiranye azabona inzu ye

Umushumba w’iri torero yabimusezeranyije nyuma y’igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2019, abahagarariye itorero mu Ntara y’Amajyepfo bifatanyijemo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’abatuye mu Kagari ka Mubuga, bagatangira kumwubakira indi nzu.

Mu kubaka iyi nzu nshyashya ahahoze iyahirimye, abitabiriye umuganda bashinze ibiti uyu mubyeyi yagiye ahabwa n’abaturanyi bamugiriye impuhwe, banashyiraho urubariro rwa koma.

Musenyeri Samuel Kayinamura, ari we mushumba w’itorero ry’Abametodiste mu Rwanda, ati “Paruwasi ya Ndago izakomeza kiriya gikorwa kugera inzu yuzuye. Bazanayimuterera sima, bamushyiriremo n’ibikoresho by’ibanze.”

Hakozwe umuganda wo kubakira Uwimana Chantal
Hakozwe umuganda wo kubakira Uwimana Chantal

Uwimana avuga ko inzu yasizwemo n’umugabo we uri muri gereza azira urugomo, yari ntayo kuko yari igizwe n’icyumba kimwe n’uruganiriro.

Ngo ntiyari ikomeye kandi yaravaga, bituma imvura imaze iminsi igwa idatanga imicyo ihagije igera aho ikayisenya.

Ati “Hari imvura iherutse kugwa ari nyinshi, kuko yari isanzwe iva, ngiye kumva numva uruhande rumwe ruratembye. Mpita nkuramo abana tujya gucumbika kwa mukecuru.”

Uwo mukecuru ubacumbikiye ni nyirasenge w’umugabo we. Yaba Uwimana, yaba uwo nyirasenge, ubutaka bafite ni ibibanza babamo gusa. Kwa Uwimana babeshwaho no guca inshuro, naho nyirabukwe agatungwa n’inkunga y’ingoboka ahabwa nk’umukecuru w’imyaka 81.

Uwimana yishimiye kuba agiye kubakirwa agasubira iwe bidatinze kuko mu nzu na yo itari nini ya nyirabukwe ahacumbitse hamwe n’indi miryango ibiri.

Ati “Ndyama mu muryango, n’abana. Icyumba cyo gutekeramo kiraramo undi muntu, ibyo ntetse tukabirya tukabimara kuko tugize icyo turaza ntakihasanga bitewe n’abantu benshi bahari.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, wambaye agapira k'umuhondo, na we yifatanyije n'abubakiye Uwimana Chantal
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, wambaye agapira k’umuhondo, na we yifatanyije n’abubakiye Uwimana Chantal

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko Uwimana atari we wenyine uri kubakirwa muri iyi minsi, basiganwa n’uko inzu azayitaha mbere y’uko umwaka wa 2020 utangira, kuko hari n’andi mazu y’abantu 328 basemberaga biyemeje ko azaba yaratashywe.

Ibi ngo bazabishobora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo n’ihuriro ry’amadini n’amatorero biyemeje kubafasha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, muri gahunda bise “ndiho ku bwawe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka