Uwimana Consolée wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ni muntu ki?
Itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma bashya barimo Uwimana Consolée wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF).
Uwimana asanzwe ari Visi Perezida w’Umuryango RPF-Inkotanyi kuva mu mwaka ushize, ubwo yasimburaga Christophe Bazivamo mu matora yabaye ku itariki 02 Mata 2023.
Uwimana asanzwe ari umushoramari uhugukiwe ibijyanye n’imari (kuko yakoze muri banki), akaba yarabaye umusenateri muri Sena y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10 kuva muri 2003 kugera muri 2013.
Igihe yamaze muri Sena, Uwimana yayoboye Komisiyo yayo ishinzwe Ubukungu n’Imari, aba n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko(FFRP).
Consolée Uwimana uvuka mu cyahoze ari Komini Cyabingo, ubu ni mu Murenge wa Cyabingo akarere ka Gakenke. Ise umubyara yitwaga Rusimbukande Cebastien akaba ari umwe mu babaye abadepite mu nteko ishinga amategeko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Consolée Uwimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wahise aba Minisitiri w’Ibidukikije.
Uwari Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yahise agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|