Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yabonye umunyamabanga wa Leta mushya ushinzwe gutwara abantu n’ibintu ari we Uwihanganye Jean de Dieu, uzwi ku izina rya Henri Jado.

Uwihanganye yahawe uwo mwanya ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Kanama 2017.
Uwihanganye ufite imyaka 30 y’amavuko, abaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa-remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, nyuma y’imyaka mike ari umukozi mu kigo gikora iby’ubwubatsi NPD, aho yari umuyobozi ushinzwe gutegura imishinga n’iterambere ryayo.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Iyo kaminuza yayirangijemo mu mwaka wa 2013.
Afite kandi impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ibijyanye n’ubwubatsi yakuye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012.
Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari ntoya yo ku Rwesero.

Uwihanganye uvuka mu Karere ka Gatsibo, arubatse afite umugore n’umwana umwe.
Ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yabaye umunyamakuru kuri Radio Salus, radio y’iyo kaminuza, mu biganiro by’imyidagaduro.
Niwe wayoboye ibirori bya Rwanda Day byabereye i Londres mu Bwongereza, mu mwaka wa 2013, ubwo yigaga muri Kaminuza ya Manchester.


Inkuru zijyanye na: newgovernment2017
- Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford mu batagaragaye muri Guverinoma nshya
- Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru
- Aba nibo bagize Guverinoma nshya
- Minisitiri w’Intebe mushya yarahiriye imirimo yashinzwe
- Guverinoma nshya irarara igiyeho
- Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Ohereza igitekerezo
|
congz kuri #henry najyendamufana
kbs #henry najye ndamwemera kuva agikorakuri salus congz aracyarinamuto Ima
na imworohereze
Henry aritanga cyane mukazi kandi n’umuhanga arabikwiye ndahamyako inshingano nshya azazitunganya neza kandi Imana ibane nawe n’umuryango we wose. Congz to Henry
congulatulation !!!but put more efforts so that apersonal give you that chance bcm plaised for what you have done thanks