Uwemeyimana yarokoye Abatutsi 119 nta ntwaro akoresheje

Abenshi mu bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abasirikare bakuru n’abari abayobozi bakomeye. Iyo biregura bavuga ko batari bafite ubushobozi buhagije bwo kurinda interahamwe kwica Abatutsi.

Uwemeyimana imbere ya kiliziya yayoboraga
Uwemeyimana imbere ya kiliziya yayoboraga

Ariko iyi nkuru y’umuturage witwa Aloys Uwemeyimana, wari utuye mu Murenge wa Nzahaha, mu Karere ka Rusizi, igaragaza ko kugira ubutwari bidasaba ibihumbi by’ingabo ziguherekeje.

Ahubwo ni ukugira umutima wa kimuntu ku buryo wakwemera no guhara ubuzima bwawe ukarokora abandi bibaye ngombwa.

Gukiza abandi no kubarinda byabaye imwe mu ndangagaciro ze abikesha umuryango w’Abasaveri na Croix Rouge yinjiyemo ubwo yari mu idini ry’Abagatolika.

Kurengera abandi byiyongereye ubwo yari amaze kugirwa umukateshisite (catechist) mu Muryango remezo wa Paruwasi ya Nzahaha. Byamuteye kumva ko abaye nk’umushumba ushobora gutanga ubuzima bwe.

Ibi byiyongeragaho indangagaciro yakuye mu muryango we, aho ise yahoraga asaba abana be kutihanganira akarengane.

Mu 1991, ubwo amashyaka menshi yemererwaga gukorera mu Rwanda, yabonye ubugizi bwa nabi butangiye gukwira iwabo asaba abakirisitu yayoboraga kutazagira uwinjira mu rusengero yambaye ibirango by’amashyaka.

Agira ati “Natiye icyumba ku ishuri ribanza riherereye hafi ya kiriziya kugira ngo abanyamashyaka bajye babisiga aho mbere yo kwinjira mu rusengero. Ibyo byamfashije gukomeza kutagira aho mbogamira.”

Yari yarabujije abakirisitu kwinjirana ibirango by'ishyaka muri uru rusengero
Yari yarabujije abakirisitu kwinjirana ibirango by’ishyaka muri uru rusengero

Ubwo Jenoside yatangiraga mu gace yari atuyemo tariki 9 Mata 1994, Uwemeyimana yakiriye Abatutsi bari batuye muri komini Gishoma bari mu ishyaka rya PL ritavugaga rumwe na leta.

Abari mu ishaya rya MRD ryari ku butegetsi babitaga ibyitso kuva aho inkotanyi za RPF zatereye u Rwanda mu 1990, kandi barahira ko bazabica.

Kugira ngo bagaragaze ko ubwicanyi bwatangiye ku mugaragaro, Interahamwe zishe Umututsi wari umucuruzi ukomeye muri Gishoma. Byahise byereka Uwemeyimana ko ari igihe cyo kugira icyo akora.

Ati “Kuko abo bicanyi bari abakirisitu banjye, batangiye kujya bansomera amazina y’Abatutsi bazica kandi muri abo basomaga harimo bane nari mpishe. Ibyo bambwiraga byanteye ubwoba, ku buryo n’inshuti nabwiye ko nshaka guhisha abantu nasanze zose zarahindutse.”

Gusa umwe mu baturanyi yemeye gufasha Uwemeyimana kugira ngo amwambukirize Abatutsi yari ahishe abageze muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo banyuze mu kiyaga cya Kivu.

Uwizeyimana yanitabaje uwari uyoboye kiliziya ya Paruwasi ya Mushaka, Fr Antoine Habiyaremye nawe amubera umuntu mwiza amufasha kurokora Abatutsi.

Yamugiriye inama ati “Guhisha abantu mu kiliziya si igitekerezo cyiza kuko Interahamwe ziri gusenya za kiliziya kugira ngo bapfiremo. Ahubwo twabahisha mu miryango yacu.”

Ageze ku kiriziya ye, yahasanze Abatutsi 68 bahahungiye, arabafata abajyana iwe bahasanga abandi bane bari bahihishe. Yabagiriye inama yo kwambuka i kivu bagahungira muri Zaire.

Ngo bageze ku mupaka bahasanga bariyeri y’Interahamwe ariko abasaba kumubabarira bakamwambukiriza abantu. Bagiye kubyemera babonamo abantu bane bari kuri lisiti y’abahigwa bukware barongera bisubiraho.

Ati “Nabanje kubumvisha barabyemra ariko babonye abantu bane bashakaga cyane banga ko bo bambuka.”

Uwizeyimana yatangiye kubigisha akoresheje imvugo zo mu kiliziya, ababwira uburyo gukiza ubuzima bw’abantu bazabihemberwa mu ijuru. Ariko abonye bitari bwemere abasaba kubaha amafaranga.

Buri umwe muri abo bane yamutanzeho 1.000Frw, abasigaye akabishyurira 100Frw buri umwe kugira ngo babemerere gutambuka.

Yagiye aterwa ubwoba ko nawe azicwa

Amakuru yatangiye gucicikana ko Uwemeyimana ahisha Abatutsi, bituma Interahamwe zimugabaho igitero, ziramubwira ziti “Uhisha Abatutsi niyo mpamvu uwo tuza gusangayo wese ni wowe uza kubiyicira, cyangwa tukwice.”

Ariko abahakanira ko adashobora kurambura akaboko ngo yice ikiremwamuntu.

Interahamwe zararakaye ariko zibura icyo zimukoresha, ahubwo zijya kumurega kwa Burugumesitiri wa Komini Gishoma ari naho Uwemeyimana yabarizwaga.

Tariki 16 Mata 1994, Burugumesitiri yategetse ko bazana Uwemeyimana ari muzima cyangwa yapfuye. Guhera uwo munsi zimwe mu nterahamwe zari inshuti ze zimuburira ko agomba gutangira kwihisha.

Ati “Nari nsigaranye na muramukazi wanjye nawe wari Umututsi ari kumwe n’abavandimwe be bane kandi bose bakeneye kwambuka bakajya muri DRC. Sinashoboraga kubata.”

Tariki 20 Mata 1994, yabajyanye ku mupaka wa Rusizi buri wese amwishyurira 1.200Frw kugira ngo bemererwe kwambuka umupaka.

Inshuti ye Fr Habiyaremye wayoboraga Paruwasi ya Mushaka yamenye amakuru ko Uwemeyimana ajya yambutsa abantu, nawe amusaba ko yamwambukiriza Umututsi yari ahishe.

Byari bikomeye ariko uwo Mututsi kimwe n’abandi benshi yakomeje kujya yambukisha rwihishwa bagera ku 119.

Mu Gushyingo 2015, Uwemeyimana yari mu bantu 15 bashimwe bakanahabwa umudali w’Umurinzi w’igihango kubera ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo mugabo n’intwari imana izamuhe umugisha[giraneza wigendere ineza uzayisanga imbere]murakoze.

Nsabimana patrick yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Inkuru yanyu yuje amarangamutima ni gukabya inkuru PE! Koko yakijije abantu yagize neza .ariko uburyo inkuru yanditse urebye gishoma aho iherereye wasanga icyoroshye ari ukwambuka rusizi kuruta kwambuka ikivu CG guca ku ri bariyeri muri biriya bihe!

Bona ishimwe yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

mujye mubaza neza aho mutazi

Etienne yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Iyi chapelle ni iy’i kabuga mwitubeshya

Etienne yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka