Uwaziritse umwana ku nkomangizo yaradusebeje, azahanwe - Abatuye ku Kitabi

Nyuma y’inkuru yamenyekanye y’umugabo wo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe waziritse umwana we ku nkomangizo akayimaraho iminsi ibiri, akayikurwaho n’umuturanyi yarakomeretse, bamwe mu baturanyi bavuga ko yabasebeje, abandi bakamwifuriza igihano kuko ngo ibyo yakoreye umwana we bidakwiye.

Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse amaboko, akubitwa (Ifoto: Bwiza)
Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse amaboko, akubitwa (Ifoto: Bwiza)

Uwitwa Florence Mukashabani avuga ko acyumva iby’umubyeyi waziritse umwana byamubabaje.

Agira ati “Njyewe byarambabaje biranansenya numva ko ababyeyi dusebye. Buriya guhana umwana ni ukumwicaza ahantu atuje, umaze no kumugaburira, ukamubaza icyabimuteye na we akabikubwira ukamuhanisha ururimi, byaba ngombwa ugafata akanyafu gatoya uti ntuzongere.”

Akomeza agira ati “Ariko gufata umwana ukajya kumubamba nk’uko Yesu yabambwe kandi natwe iyo tubonye ukuntu yabambwe bitubabaza, buriya ni ikintu kibi rwose, yaradusebeje.”

Jacqueline Mukantwali na we utuye mu Murenge wa Kitabi na we ati “Akwiye guhanwa akamenya ko ari amakosa nyine yakosheje, cyangwa se agasaba imbabazi akarera n’abandi bana afite, batoya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Prisca Mujawamariya, avuga ko guhana umwana bene kariya kageni bidakunze kubaho i Nyamagabe, ko ahubwo igikunze kuhagaragara ari ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye.

Agira ati “Abana barakubagana, baradomoka bagasiba ishuri, umubyeyi akarakara akaba yamucishaho akanyafu, ariko ntabwo guhana umwana bikomeye nka kuriya bikunze kubaho.”

Akomeza agira ati “Ahubwo igikunze kugaragara tugihanganye na cyo ni ugukoresha abana imirimo ivunanye. Ukabona nk’umwana yikoreye umufuka w’ibirayi ukabona ko bitajyanye n’ibiro cyangwa imyaka afite.”

Anavuga ko mu butumwa bakunze gutambutsa mu mugoroba w’ababyeyi ari uguha umwana umurimo utuma akura azi gukora, ariko na none utamuvunisha.

Ati “Ukamutuma kuvoma ariko ukamuha akavomesho katagira icyo kamuhungabanyaho. N’ibyo birayi akabigutwaza, ariko ukamuha agafuka gatoya, kugira ngo akure azi gukora, ariko utamuhaye imirimo irenze ubushobozi bwe imudindiza mu mikurire.”

Naho ku bijyanye n’uriya mugabo ugawa kuba yarashyize umwana ku ngoyi, ngo yarezwe gukubita no gukomeretsa ku bushake, kandi biteganyijwe ko aho azafatirwa azaburanishirizwa mu ruhame, aho yakoreye icyaha, kugira ngo n’abandi babyeyi bamenye uburemere bw’icyaha yakoze.

Ingingo ya 121 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, akabihamywa n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Naho ingingo ya 28 y’Itegeko N°71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, rivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka