Uwayoboraga Police Station ya Gihango mu karere ka Rutsiro yitabye Imana
Assistant Inspector of Police Narcisse Kagabo wayoboraga Police Station ya Gihango mu karere ka Rutsiro yitabye Imana tariki 29/08/2013 azize indwara.
Umugore we witwa Mukamanzi Alphonsine yabwiye Kigali Today ko mu ma saa mbili za mugitondo ubwo yari ari mu rugo i Kigali yarembye cyane, batumizaho moto ebyiri zibajyana kwa muganga, aho bita kwa Kanimba, ariko bakiri mu nzira AIP Kagabo yitura hasi ahita ashiramo umwuka.
Ubusanzwe AIP Kagabo ngo yarwaraga indwara ifata imyanya y’ubuhumekero yitwa Asima (Asthma ) ikaba ari na yo yari yongeye kumumerera nabi ubwo yajyanwaga kwa muganga igitaraganya.

AIP Kagabo yari amaze igihe gito yimuriwe i Karongi kuko yagezeyo ku wa mbere tariki 26/08/2013. Umugore we avuga ko yari yarasabye uruhushya rwo kujya mu rugo akaba yari yahageze tariki 28/08/2013.
AIP Kagabo yari umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, akaba akomoka mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru. We n’umugore we bari bafitanye abana bane bakaba bari bamaze igihe gito bimukiye mu murenge wa Jali bavuye aho bari batuye mbere mu murenge wa Gatsata i Kigali.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Kagabo R.I.P Twagukundaga
rutsiro duhombye umugabo witondaga kandi ugira ukuri mukazi ke. nyagasani amwakire
Birababaje cyane rwose. N’ubwo ntawe uvura umunsi, tumenye ko iyo umuntu afite ibibazo byo guhumeka nabi, ntabwo agenda yicaye.
Imana imwakire mu bayo kandi umuryango we wihangane cyane
Ababanye nawe twihanganishije umuryango we,kandi Imana imwakire.
Imana Imwakire mubayo!
Mubuzima bwacu bwa buri munsi niko bigenda umuryango wa AIP Kagabo mwihangane ubuzima burakomeza,Yesu ni we se w,impfubyi akaba n,umugabo w,abapfakazi
Ooh!,mbuze.Inshuti pe.IMANA imwakire.mubayo!
Mukuri abasigaye bo mu muryango wa kagabo bihangane.
Imana imwakire mubayo, yitondaga cyane , umuntu wakoze Rutsiro imyaka irenga 5 ntihagire uwo bagirana amakimbirane uwariwe wese , turasabira umuryango we usigaye
uwo mufande imana imuhe iruhuko ridashira