Uwari Umuyobozi Wungirije muri RDB yavanywe ku mirimo ye

Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavanywe ku mirimo ye.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rivuga ko Zephanie Niyonkuru yirukanywe ku mirimo ye kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.

Zephanie Niyonkuru
Zephanie Niyonkuru

Niyonkuru yize ibijyanye na Finance, Economic Policy yakuye muri Kaminuza ya London mu Bwongereza.

Yize no mu ishami ryo guteza imbere abikorera ku giti cyabo mu ishuri ryitwa Swedish Institute of Public administration.

Yize kandi ibyerekeye guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu Bushinwa muri Jiangxi College of Foreign Studies.

Zephanie Niyonkuru yagiye kuri uyu mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) tariki 23 Ukwakira 2019 asimbuye Emmanuel Hategeka wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka