Uwari uhagarariye UN mu Rwanda ashima imikoranire yagiranye n’u Rwanda
Uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, Aurelien Agbenonci, aratangaza ko abona manda ye yarihuse kubera imikoranire myiza yagiranye na Leta y’u Rwanda mu myaka ine ahamaze.
Nyuma yo gusezera kuri Perezida wa Repubulika, tariki 08/03/2012, Agbenonci yatangarije abanyamakuru ko agereranyije n’ibihugu yakozemo, mu Rwanda yahagiriye ibihe byiza.
Yatangaje ko muri icyo gihe, umuryango yari ahagarariye na Leta y’u Rwanda bageze kuri byinshi birimo gushyigikira Abaturarwanda kurwanya ubukene no kubaka ireme ry’ubumenyi mu rwego rwo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Uwari uhagarariye UN mu Rwanda ucyuye igihe yongeyeho ko UN yagize uruhare mu kwihutisha ibiganiro bya politiki zashyirwagaho. Yatanze urugero kuri politike zirebana n’intego z’ikinyagihumbi, ibidukikije n’abagore.
Yagize ati “Ubwo bufatanye nanjye bwangiriye akamaro, navuga ko nigiye byinshi muri iki gihugu ku buryo ntanamenye uko imyaka ine ishize”.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|