Uwari mucoma arizihiza #Kwibohora26 yishimira umuturirwa yujuje i Kigali

Mbere y’umwaka wa 1994, Ntawunezarubanda Schadrack wacuruzaga inyama zokeje (brochettes) mu Karere k’iwabo ka Rutsiro, avuga ko nta handi hantu yari yakamenya muri iki gihugu cyangwa hanze yacyo.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo kwibohora, Ntawunezarubanda na we arifatanya na FPR-Inkotanyi, avuga ko yabohoye igihugu ikamuha kugenda amahanga, none aramurika umusaruro yakuyemo.

Ntawunezarubanda wo muri Rutsiro

Ntawunezarubanda Schadrack avuka mu Murenge wa Mukura mu Kagari ka Kagusa muri Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yabyawe n’umucuruzi witwaga Nkurikiyimfura Edouard mu mwaka wa 1979, yiga amashuri abanza kugera mu wa gatanu gusa, ubundi atangira gufasha se gucuruza ariko anifitiye icyokezo cy’inyama ku ruhande.

Ntawunezarubanda avuga ko amafaranga yungukiraga mu kotsa inyama yirinze kuyaha abakobwa n’abagore bamurebaga ijisho ryiza bamuryarya, ahubwo ngo yari yarafunguje konti muri banki akajya ayabitsaho.

Ntawunezarubanda yotsaga inyama mbere y'umwaka wa 1994
Ntawunezarubanda yotsaga inyama mbere y’umwaka wa 1994

Ati "Ibanga ryo kunguka mu bucuruzi bwanjye nk’uko data yari yarabimbwiye, ni ukwirinda abagore n’inzoga, yambwiraga ko nimbyishoramo nzahita mpfa, twasengeraga mu idini ry’abaporoso (Abaporotestanti)".

"Buriya iyo mbonye umwana w’umusore unywa inzoga birambabaza cyane, ariko reka nikomereze,..!"

Mu mwaka w’i 1997 abacengezi ngo bateye iwabo wa Ntawunezarubanda bica se baranabasahura ibintu, ariko amafaranga ye kuri banki ngo yari amaze kugera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu (1,600,000Frw).

N’ubwo umubyeyi we yari agiye Ntawunezarubanda akiri muto (agifite imyaka 18), Ntawunezarubanda avuga ko yari amaze kumenya gucuruza, atangira kujya aza i Kigali kurangura ibintu akajya kubicururiza iwabo.

Ntawunezarubanda Schadrack i Kigali

Umunsi umwe yaje i Kigali muri uwo mwaka w’1997 yiyemeza kudasubira i Rutsiro, ahitamo gukodesha akazu gato kitwa ’Kiosk’ kubatswe mu mbaho i Nyabugogo (Kiosk ni bwo bwoko bw’inyubako zari ziganje ahitwa ku Mashyirahamwe muri Nyabugogo).

Ntawunezarubanda atangiye gucururiza i Kigali muri Nyabugogo
Ntawunezarubanda atangiye gucururiza i Kigali muri Nyabugogo

Ati "Aha hantu hari habi ku buryo wasangaga ari ibihuru gusa ukarinda ugera i Gikondo, hari inyubako nke cyane, ndashimira Leta yacu yatubohoye ikadufasha kuhava".

Ntawunezarubanda avuga ko yakomeje gucuruza ya mafaranga arenga miliyoni n’igice, arangura ibikoresho bikenera amashanyarazi birimo amaradio, televiziyo n’amadarubindi (amataratara).

Muri 2002 uyu mucuruzi ngo yarashyingiwe abona umufasha barafatanya, ubucuruzi bumaze kwaguka bava muri "Kiosk" y’imbaho bimukira mu nzu z’ubucuruzi ahitwa muri ’Karitsiye Mateus’ i Kigali.

Ntawunezarubanda mu ndege

Mu mwaka wa 2008 Ntawunezarubanda wategerezaga kurangura ibicuruzwa bivuye i Dubai, yatangiye kwigirayo, ndetse amenye ko biba byavuye ku ruganda mu Bushinwa yiyemeza kuba ari ho yerekeza.

Ati "Ikibazo nari nsigaranye ni itike y’indege muri Kompanyi y’Abanyakenya yari ihenze cyane, kuko kuva mu Rwanda werekeza i Dubai yari amadolari ya Amerika 940".

Amaze gusirimuka
Amaze gusirimuka

Ati "Ndashimira Leta yacu yazanye indege za RwandAir, kuko ubwo yari imaze gutangiza ingendo zerekeza i Dubai (muri 2016) igiciro cyari Amadolari ya Amerika 500 gusa, kandi nta na hamwe duhagaze mu nzira".

Ntawunezarubanda avuga ko iyi nyungu yaheshejwe na RwandAir yaje kuyegeranya agura ikibanza cyo kubakamo i Nyabugogo iruhande rw’inyubako nini z’Amashyirahamwe muri uwo mwaka wa 2016.

Nyuma y’imyaka ibiri(muri 2018) Ntawunezarubanda ugicururiza muri ’Mateus’ ibikoreshwa n’amashanyarazi (electronics), yatangiye kubaka muri cya kibanza kiri i Nyabugogo, ubu akaba yizihiza isabukuru yo kwibohora wa muturirwa we umaze kubakwa no kubona abawucururizamo.

"Amagorofa atatu ya mbere azakodeshwa n’abacuruzi b’ibintu bitandukanye, abiri ya nyuma azaba hoteli, kandi aho hose hamaze kubona abantu bahakorera uretse ibyumba bitanu gusa mu birenga 71 bigize iyi nyubako".

Yicaye mu muturirwa we amaze kuzuza i Nyabugogo
Yicaye mu muturirwa we amaze kuzuza i Nyabugogo

Mu mafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 53 yubakishije iyo nzu y’igorofa, Ntawunezarubanda ngo yasabye banki inguzanyo ya miliyoni 700 kandi uburuzi bwe ntibwahagaze.

Avuga ko ibi byose abikesha gutanga neza umusanzu n’imisoro asabwa, kandi akishimira ko iyo amaze gusora ngo ahita abona ubutumwa bw’Ikigo Rwanda Revenue Authority bumubwira buti "Turagushimira umusanzu wawe mu kubaka igihugu".

Ntawunezarubanda aratanga igisobanuro cyo kwibohora, avuga ko kuzigama bigomba kuba umuco mu bantu, buri wese akirinda uburangare, agakunda ibyo akora, ariko yagera ku bacuruzi ho akabasaba gufata neza ababagana.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Iyi nzu kuki utayise izina nka chadrack house cg Ntawunezarubanda house? Cg se mchoma house that could be fair friend. N way keep it up

Outlaw yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Ibi nibyo gushimira Imana ntacyindi umuntu yakora nukuri kuko ninkomezi ko ntaho itakura umuntu none njye ndagira nti nantere iteka ampe akazi rwose akariko kose ntakibazo

Alice Uwimana yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Yababwiye aho yayateruyese basi? Hari nabari hasiye babaye igitangaza nawe ngo Mucoma? Isi iragutiza wangu narye vuba Hari abandi babikeneye.

Ngango yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ni byiza turamushimiye kuko arimo azamura Nyabugogo. Nagire vuba na hariya muri étage hagenewe Hôtel hatangire gukora kuko harakenewe muri Nyabugogo.

Vedaste yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Burya icyo Imana yakwandikiye iyo witwazye neza ukigaraho! Uru nurugero rrwiza kubandi bari muruhando rwo kuba barwiyemezamirimo bakagera ikirenge mucyawe! Keep it up!

Musoni yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Umutima mwiza inama yahawe nase umubyara ndetse nanyina umubyara kwihangana kwirinda irari ubusinzi guca bugufi gufata neza abamugana byamuhesheje ishema nange nagiragango mbanze muvuge kuko ndmuzi nange ndimubamwe bamwiti izina kubwibyiza bye mwise neza y’Imana .
Igitekerezo inama atugira mukubaka igihugo twese tubigize umuco igihugu cyaba pladizo ndasaba burimucuruzi wese kwitwararika mubyo akora akamenya ko nawe yagira aho ava kandi akagira niyo ajya kuko utazi iyo wavuye utamenya nahowerekera ndangije nshimira reta y’URWANDA yabohoye igihugu cyacu ubwo cyari cyiri mumaga kd nkashimira na chadrack wabayi intwari murakoze

Landouard yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Murakoze kutwigisha

MUNEZERO Gilbert yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka