Uwari Meya wa Muhanga arangije mu ishuri ryigisha guteka
Uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yarangije amasomo yo mu ishuri ry’imbonezamirire mu Karere ka Muhanga.

Mutakwasuku ashishikariza ababyeyi kwiga gutegura amafunguro mu ngo zabo kuko usibye kumenya guteka neza, kwiga guteka bishobora no guhesha akazi ubyize.
Mutakwasuku avuga ko igihe yabayeho atekerwa n’umukozi cyangwa akagura ibyo gukoresha mu rugo rwe, hari ibyo agiye guhindura kandi n’abandi bashobora guhindura.
Yagize ati “hari ibyo nikorera nk’umubyeyi mu rugo kandi mfite n’abakozi bamfasha, ngiye kwigisha abana n’abakozi byinjire muri gahunda z’ubuzima bwabo, iri shuri ridufasha kwigisha abana b’abakobwa n’abasore kandi rizadufasha no kwigisha abandi bagore”.

Mutakwasuku avuga ko kwiga guteka ku rwego urwo ari rwo rwose bitagenewe abaciye bugufi gusa kuko amagara aramirwa ntamerwa.
Ati “Amagara aramirwa ntamerwa, ntibikwiye ko abaturage bumva ko tubabwira gusa, ahubwo tugomba no kubereka ko ibyo tubabwira natwe tubikora, niyo mpamvu nanjye naje kwifatanya n’abandi bagore bagenzi banjye.”
Prudence Karamira umuyobozi w’ishuri ryigisha imyuga rya Bureau Social mu Karere ka Muhanga, ari naho Mutakwasuku arangije kwiga, avuga ko ishuri risanzwe ryigisha guteka ku bashaka kubigira umwuga.
Avuga ko ubusanzwe amasomo atangwa igihe cy’umwaka, ariko ko abashaka kwihugura mu gihe gito cy’amezi atatu na bo bafunguriwe imiryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko abagore bo mu nzego z’ubuyobozi bagomba kuba intangarugero mu kwiga gutegura amafunguro abereye umuryango, kugira ngo n’abo mu byaro babarebereho.

Avuga kandi ko n’abagabo izi nyigisho zibareba kuko usanga bibwira ko guhaha bihagije ngo umuryango ubone ifunguro riboneye.
Ati“Kurya nabi ni ukurya nabi ibihari, n’abatware bagiye basigara ku rugo igihe cy’amasomo, bazige guteka kugira ngo n’abana babigire umuco.”
Uwamariya avuga ko ntagushidikanya ko igihe ababyeyi bose bakwiga gutegura amafunguro aboneye mu ngo zabo bizagabanya ikibazo cy’igwingira ry’abana gihangayikishije igihugu.
Ohereza igitekerezo
|
umunu ushakakwiga yakurahe NB
Abantu bamwe bibwira ko kwiga guteka ari ukubura ibyo ukora kndi siko bimeze cg bakibwira ko ari ibyabaciriritse .nyamara dufate iyambere bizaca kurwara indwara ziterwa nimirire mibi urugero bwaki ,kugira amaraso make cg kugira umubyibuho ukabije ,Hyvone turagushimiye kuba uduhaye urugero rwiza nabandi nimurebereho bizabafasha.
BRAVO Mutakwasuku! Harya mwari muzi ko habaho ubwoko 8 bw’ubwenge? Ndababwira butatu: ubushingiye ku ndimi(intelligence linguistique, aha ni ho dusanga abanditsi, abahimba indrimbo n’intyoza mu kuvuga. Ubwenge bushingiye ku nyurabwenge(intelligence logico-mathématique) na intelligence naturaliste.A-ha ni ho dusanga abaganga, abita ku bidukikije n’abatetsi.Mutakwasuku yakoresheje intelligence logico- mathématique imugeza kuri intelligence naturaliste. Nta muntu rero wagombye gusuzugura umwuga ngo ni uw’abaciriritse kubera KO abayize n’abayikora, Bose ni abahanga.
abanyarwanda abanyarwanda kazi uyo mu mama mwamburiye ingofero yaba yaravuye i Muhanga cyangwa i Musanze cyangwa ahoariho hose mu Rwanda numunyarwanda kazi werekanye urugero rwiza cyane ikindi kandi kumenya imyuga myinshi bishobora kugufasha mu gukora imirimo itandukanye mugihe uzaja muri retraite(retired)
postscript
sorry narinbagiwe gushiraho amazina na email address
Message irimo siko ya yoboye Muhanga cyangwa musanze ikingenzi nibyoyagaragaje
mujye mwandika mwabanje gutekereza!!!!!! ngo yayoboye Musanze?
Uyu mudamu rwose aranshimishije. Abaye urugero rwiza rw’abava mu nzego z’ubuyobozi. Ndizera ko hari benshi atinyuye bajyaga bagira isoni zo kugira icyo bakora.
Wowe uvuze ngo yayoboye Musanze sibyo uwayobote MUSANZE NI MPEMBYEMUNGU BONIFRIDE si MUTAKWASUKU YVONNE
Felicitation Yvonne. Urwo rugero ni rwiza pe. Ibi nitubikora bizatuma abatonda umurongo kuri centre de Sante batekereje gufashwa ku bw’abana babo barwaye bwaki, bazagabanuka. Ikindi guteka neza si ugukaranga gusa, ahubwo ni ukumenya indyo ibereye imibiri yacu, gusimburanya indyo kugira ngo tutazangwa mu kibazo cy’imirire mibi kandi turya gisirimu!!! Hagomba ubuhanga mu kubikora kandi tugaha agaciro indyo nyarwanda ariko yujuje byose.
nimukosore inkuru yanyu ntabwo yayoboye muhanga ahubwo yayoboye musanze
Urabakosoye ntugasekwe!! Yvonne Mutakwasuku yayoboye ryari Musanze?
ibyo Yvonne avuga nukuri reka nkatwe nkurubyiruko twe kwitinya dushake ibyatugirira akamaro twihagira imirimo
Ubundi umuntu utazi guteka yavuga ko aba azi iki mu buzima?
Basore bagabo, mushatse mwakwiga guteka... Umugore wawe cyangwa se nindi mpamvu byagusaba guteka pe... Utabizi rero uramwaragurika...