Uwarekurira Nyungwe abayigabiza ntiyamara umwaka - Ubuyobozi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu Janvier Gashema, arasaba abaturiye Ishyamba rya Nyungwe kuyibungabunga, kuko abayigabiza bayishakamo imibereho batatuma imara umwaka itarashiraho, kandi bagahomba umumaro yari ibafitiye.

Ibi abivugira ko nubwo nta gihe hadakorwa ubukangurambaga bwo kuyibungabunga, hakomeza kuboneka abayijyamo bakangiza bimwe mu biyirimo baba bakeneye, mu gihe nta na kimwe kiyirimo kidakeneye kubungwabungwa kuko ibinyabuzima bibaho mu buryo bwa magirirane.

Rumwe mu rugero rw’uko abantu bakivogera Nyungwe nyamara ari icyanya gikomye, ni ibitebo bibohwa mu migano iboneka cyane cyane mu gice cya Nyungwe kibarirwa mu Karere ka Nyaruguru, nk’uko bivugwa na Ange Imanishimwe, uyobora umuryango ukora imirimo ijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Biocoor).

Agira ati “Uretse n’imigano, abajya muri Nyungwe bakunze gukuramo n’ibiti bita imikereko, iminazi n’imiyove. Hari n’abatemamo ibiti bakuramo amakara, abandi bakajya gushakamo imiti, abandi ubuki rimwe na rimwe bakanatwika ishyamba kuko baba bitwaje umuriro”.

Abantu bihorewe bagakomeza gutema ibiti byo muri Nyungwe, hari n’inyamaswa zakendera nk’uko bivugwa na Imanishimwe. Agira ati “nk’inyamaswa yitwa Igihinyage ikunze kuba mu migano igenda ikendera uko imigano igenda itemwa”.

Umuryango biocoor hamwe n’impuzamakoperative ‘Unicoopagi’ na ‘ICRAF’, muri iyi minsi bihaye gahunda y’imyaka ine yo gukora ubukangurambaga bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Nyungwe, mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, no mu Mirenge ya Uwinkingi na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe.

Ku bw’inkunga y’umuryango mpuzamahanga ‘Trocaire’, barateganya gukora ibikorwa birimo gutanga ubutumwa bugaragaza akamaro ko kutangiza ibimera n’ibinyabuzma byo muri Nyungwe ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Barateganya no kuremera ndetse no gutanga ubumenyi ku kwihangira imirimo ku bakene bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe baturiye Nyungwe, kugira ngo bahagarike ibikorwa byo kujya kuyishakiramo amaramuko.

Binyujijwe mu marushanwa ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, batandatu mu rubyiruko ruzaba rwarushije abandi bazarihirwa kwiga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije mu ishuri rikuru rya Kitabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu Janvier Gashema, avuga ko ubukangurambaga no kuremera abakene baturiye Nyungwe bari basanzwe babukora hifashishijwe igice cy’amafaranga aturuka mu bukerarugendo, ariko ngo kubona n’abandi babibafashamo babyakiranye yombi.

Ati “Twatangiye kureba ukuntu abari batunzwe no guhakura ubuki muri Nyungwe bakwibumbira mu makoperative tukabaha ibyima bya kijyambere, n’abahigi tukabaha amatungo magufi bakorora, mu rwego rwo kubaha uburyo bwo kubona ibyo bari basanzwe bakura muri Nyungwe, tutabakuyemo ku mbaraga. Kuba tubonye umufatanyabikorwa wo kubidufashamo, tubyakiranye yombi”.

Uyu muyobozi anashishikariza abaturiye Pariki ya Nyungwe kuyibungabunga kuko ibyo bakuramo bayangiza ari byo bikeya, ugereranyije n’inyungu iyi Pariki ifitiye igihugu.

Agira ati “Hatabayeho ingamba za Leta zo kubungabunga Pariki ya Nyungwe, abantu bayangiza igahita irangira. Inyungu irambye ni ukuyibungabunga, ibikomokamo bikajya bitugarukira nk’Abanyarwanda”.

Ishyamba rya Nyungwe ryabaye Pariki muri 2005, ariko na mbere y’uko rigirwa pariki ryari risanzwe rikomye ku buryo nta gihe abantu batabujijwe kurivogera.

Aho ryabereye pariki abarisura bagenda biyongera. Muri 2017 Nyungwe yasuwe n’abakerarugendo 14,415, muri 2018 isurwa na 16,086 naho mu mwaka ushize wa 2019 isurwa n’abakerarugendo bakabakaba ibihumbi 18.

Abayisura ahanini baba bashaka kureba inguge z’amoko 13 ziba yo, ikiraro cyo mu kirere cyahubatswe, inyoni harimo n’izo utasanga ahandi, amoko y’ibiti atandukanye ndetse n’amoko y’indabo n’ibimera bihari umuntu atasanga ahandi.

Uretse kuba iyi pariki isurwa ikaninjiriza u Rwanda amafaranga biturutse ku bukerarugendo, ifite n’umumaro ukomeye wo kuba ishyamba riyigize ritumwa umwuka duhumeka uba mwiza, rikananakurura imvura nk’uko bivugwa na Ange Imanishimwe.

Imanishimwe anavuga ko iri shyamba rituma icyayi gihinze mu nkengero yayo gihora gitoshye kandi ko 70% by’amazi akoreshwa mu Rwanda aturuka muri Nyungwe.

Ati “N’umugezi wa Rukarara ufite amasoko muri Nyungwe kugeza ubu uriho ingomero ebyiri zitanga amashanyarazi mu Rwanda, kandi hari n’izindi ebyiri ubu ziri kuhubakwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka