Uwarasiwe Nyabugogo ngo yari ashatse kurwanya Polisi
Polisi y’igihugu yatangaje ko umupolisi warashe umusore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali yabikoze yirwanaho ubwo uwo musore yari amubangamiye mu gikorwa cyo kubabuza gucururiza mu kavuyo.
Uwarashwe yitwa Niyomugabo Vedaste w’imyaka 26 akaba yarashwe na Kapolari Uwayezu; nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.
Iki gikorwa cyabaye ahagana mu masaha y’isaa cyenda, cyabaye ubwo abagore bacururizaga iruhande rwa gare ya Nyabugogo bagiranaga ushyamirane n’uyu mupolisi. Umwe mu bari bahari ubwo byabaga yabwiye Kigali Today ko uyu mupolisi yagerageje kubirukana aho bari bateraniye hafi y’umuhanha ariko bakamuteraniraho.
Yagize ati "Twagiye kubona tubona bamwuzuyeho bashaka kumukubita nawe arabitaza arasa amasasu menshi, afata umwe mu basore waruri kumwe n’abo bagore ahita agwa hasi."
Polisi y’igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko ibabajwe n’ubwo bushotoranyi bwakorewe umupolisi bigatuma arasa umuntu; ariko yasobanuye ko ingingo ya 105 mu mategeko y’u Rwanda yemerera umupolisi kwirwanaho.
Mu mezi ane ashize, hari undi muntu warashwe na Polisi mu mujyi wa Kigali rwagati ubwo yageragezaga kwambura imbuda umupolisi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
uriya mupolisi numugabo kabisa,iyo bayimwambura bagombaga kumurasa,ibyo nagasuzuguro nabobarikumwe n’uwarashwe bakurikiranwe.
polic muza gure ibyuka bya bindi barasa bitabara’naho kwica ni bibi pe!!
mbaje kubasuhuzu Police yurwanda harigihe bayhohotera bintwaje ko nacyo babagira
njyewe ndumva mwakaza cyane umutekano icyumuntu aforementioned aritabara ahubwo bamwongere ipet
kurwanya umu polisi uri umuturage uba wiringiye iki? ko n’igihe warenganwa uba ugomba kuregera abakuriye umu polisi wakurenganyije.
Abacururiza mu muhanda nyabugogo bateye ikibazo gikabije cy’umutekano w’abagenzi ,kuko uretse n’ibyo babangamira abacuruzi basorera leta,bakanagerekaho gusuzugura abashinzwe umutekano bigaragarira buri wese.
Ubwigomege ku mukozi ushinzwe umutekano ni icyaha kinahanwa n’amateko,kandi ibyo uriya mu polisi yakoze abyemererwa n’itegeko kuko yasagariwe aritabara
mwiriwe bavandi? birababaje kubona umuturage asigaye,ashakagukubita umuyobozi! abobakarasi bakwiye kwigishwa umuco? gusa uwomuryango wabuze,umunu wihangane.