Uwamenya uyu mugabo ufite imbunda ku ifoto yatanga amakuru

Uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse ifoto y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, ufite imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov yicaye ku ntebe y’urubaho ishinze ahantu ku muhanda.

Uyu mugabo ufite imbunda uwamumenya yamutangaho amakuru kuko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu mugabo ufite imbunda uwamumenya yamutangaho amakuru kuko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu mugabo ngo ni Umunyarwanda wari kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko akaba atazwi amazina ye n’aho akomoka.

Kubera iyo mpamvu, ubutumwa bwahererekanwaga, bwasabaga ko uwamenya amakuru kuri uyu muntu yayatanga, kugira ngo abe yashyikirizwa ubutabera.

Kambanda Noel umukozi w’ibiro by’umuvugizi wa Leta ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Agaragara nk’umuyobozi w’inzego z’ibanze cyangwa umucuruzi, cyangwa se umwe mu bihaye Imana wari kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nimuhererekanye iyi foto kugira ngo tumumenye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Abicanyi basa n’impu zabo koko!!!

Mutima yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

byakabayebyiza mubajije uwamufotoye

anathore yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Uwo ufite inkono y’itabi ndamuzi.yabaga mu cyahafi.Yitwaga Nsabimana,Yrapfuye amaze imyaka 10 muri gereza atagira dossier.

Koraneza yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Kuba afite imbunda,
ntibivuga gukora genocide, mwibuke aliko ko twari mu ntambara None se kera abana ba RPF bari bafite imbunda mu mihanda ,none nabo bazabaziza ko bari bahetse imbunda kandi barimo babohoza igihugu ? uyu nawe yenda yararimo akirwanira cyari icye muri icyo gihe. Aliko ubwo none abadage bose bari abanazi NAZI kandi hari abadage benshi babaye abasilikari ku gihe cya HITLER aliko si les NAZI kandi bose ntibakoze genocide y’abayahudi . Uwo nawe nimumuhe agahenge kerertse iya agaragaye ayikoresha yica abantu ! Yenda yari anayitunze ku buryo bwemewe namategeko .Nzaba mbarirwa aho ibi bizatugarukiriza

Rutishereka yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

yewe yabaye kuri barriere yahe ko mutahatubwiye namwe ntabwo muhazi?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Uyu.mugabo.yitwathasien.atuye.kumumwna.jyewe.niwe.ndahazi

elias yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

uwo muntu utazwi izina ndetse naho akomoka ubwo nukugendera Ku isura gusa nihatari kuko abantu bashobora gusa ariko nashakishwe kuko icyaha cya genocide ntigisaza nanaboneka nyuma y’imyaka ijana azakurikiranwa .

SIBORUREMA VIANNEY yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

aba ku idjwi yari yaje gusura inka ze mu bwina. yitwa kikunu kasirembo yemerewe no gutunga imbunda

rutwitsi yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

uyu mugabo yitwa tegera kandi yakoze jenoside koko, nutareba yakwinukiriza. urabona uyu yakiza nde?

fidele yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Niba ari TEGERA Pierre, hari ab iganye nawe mu RWANDA Kandi bakomeye, babyemeze. Ubundi mwajya muri archives za : MINAGRI, KAMINUZA Y’URWANDA, Icyahoze ari ISAR, . Aha hose ntimwabura umwirondoro we ndetse n’amafoto. Ariko nanjye ndabona asa nawe.

GGG yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

@ Gatera

Wa mugani ngo bavuga ibigondoye umuhoro ukarakara! None se hari uvuze ko uyu mugabo wambaye za abacost bahita bamushyira ku giti kuko yari afite imbunda kandi akajya kuri bariyeri? Naboneke nyine yisobanure maze bigaragare ko iriya mbunda nta Batutsi yayicishije. Naho ubundi ibyo uvuga wenda birashoboka ariko ni gacye cyane uzasanga umuntu wari kuri bariyeri n’imbunda ataragize uruhare rutaziguye mu kwica cyangwa kwicisha abantu, ku buryo atazana ibyo by’inka yarembye ngo "murabona, naritabaraga, ..." Mujye mureka imiteto mwibuka ko hishwe abarenga miriyoni!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Uwo muntu arazwi Kdi amaze igihe akurikiranwa n’inkiko zo mubufaransa mu mugi Wa Nice niho aba Yitwa Tegere Pierre akurikiranywe ku ruhare yagize muri jenocide mu cyahoze ari komine kibirira

dj yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka