Uwambayinema Claudine arashakisha umuryango we baburanye muri Jenoside

Uwambayinema Claudine w’imyaka 33 y’amavuko wavutse mu 1990, arashakisha abo mu muryango we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uwambayinema Claudine
Uwambayinema Claudine

Uwambayinema avuga ko Jenoside yabaye ari umwana muto cyane afite imyaka 4 ndetse kuri ubu atekereza ko bimugoye kuba yabasha kumenya abakomoka ku muryango we kuko byinshi yakabaye agenderaho arangisha yabyibagiwe.

Uwambayinema atuye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muyongwe, Akagari ka Bumba, Umudugudu wa Gikoro.

Umukecuru wareze Uwambayimana yitwa Musabende Rosette afatanyije n’umugabo we Icyitegetse Juvenal bakaba na bo batuye muri Gakenke.

Umukecuru wareze Uwambayinema avuga ko yareze uyu mwana ari muto kugeza amushyingiye. Ati: “Namubonye ari umwana muto. Yarerwaga n’umugabo twari duturanye akamufata nabi ntamuhe uburere bukwiye umwana, kuko akenshi yatahaga yasinze, bityo njye n’umutware wanjye tuza kumumwambura turamurera ndetse uwo mugabo yaje no gupfa. Uwambayinema rero twaramureze kugeza ashatse, ubu afite abana babiri”.

Avuga ko n’ubwo yareze uyu mwana ariko atigeze amenya aho akomoka nyirizina. Ati:”yari umwana muto utarabashaga kwibuka ibintu byinshi, icyakora numvaga avuga agace ka Kanombe ngo niho iwabo ku kigo cya gisirikare, yewe yakundaga no kuvuga amazina nka Dativa, Bitama na Semiryango”.

Uwambayinema akiri muto
Uwambayinema akiri muto

Uwambayinema avuga ko yaburanye na nyina mu gihe cya Jenoside ndetse kuri ubu atakibuka byinshi. Ati “Nibuka n’uko Papa yadutemberezaga mu modoka, nkumva twarabaga turi kumwe n’undi mwana ariko simwibuka. Mu gihe cya Jenoside rero nari kumwe na mama, arembera ku nzira nyuma haza umugabo ukuze aradutwara akajya avuga ngo mama nakira azamugira umugore we ariko nyuma yaje gupfa”.

Avuga ko ikindi yibuka ari umwenda yari yambaye. Ati: “Nari nambaye akajipo kadoze mu gitambaro, imbere kazamuye gafite udufungo inyuma hariho imishumi isobekeranyije. Nari mfite akandi gakanzu gafite ikora ariko amabara y’ikanzu yiganjemo ibara ry’icyatsi. Mama we sinibuka ibyo yari yambaye ariko abantoye bambwiye ko yagiraga Bibiliya agira icupa rirerire ririmo amavuta yo kwisiga. Yari muremure w’imibiri yombi kandi atabyibushye cyane”.

Yifuza ko uwamenya amakuru y'umuryango we yamufasha
Yifuza ko uwamenya amakuru y’umuryango we yamufasha

Avuga ko uwo mugabo wabacumbikiye bwa mbere nyina yahamaze umunsi umwe ahita apfa ariko ko atazi aho bamushyinguye.

Uwambayinema avuga ko atibuka byinshi, ariko bakoze urugendo rurerure cyane ndetse ngo hari ubwo bagendaga akabona umuntu wapfuye, ibindi akaba atabyibuka.

Avuga ko akoresha nimero 0726241298 n’indi ya 0786929977 ku wakenera kumuha amakuru yamufasha kumenya inkomoko ye ya nyayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomukecuru yarakozecyane

Jean zabayo yanditse ku itariki ya: 6-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka