Uwakwita ku bihuha bya FDLR ngo yahera hanze y’igihugu cye

Ibi ni ibyatangajwe n’abasirikare barindwi bo mu mutwe wa FDLR batahutse kumugoroba wo kuwa 04/06/2013 bavuye mu mashaymba ya Congo. Binjiriye ku mupaka wa Rusizi I berekeza mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare.

Abasirikare ba FDLR batahutse.
Abasirikare ba FDLR batahutse.

Sergeant Major Uzabakiriho Charles ari nawe ufite ipeti rikuru atangaza ko umutwe wa FDLR wacitse intege cyane cyane abasirikare bato kuko ngo bazahajwe n’intambara za buri munsi ubu ngo bakaba basigariye kugipindi gusa aha akaba yavuze ko uwakomeza kumva ibihuha bya FDLR atatahuka.

Abandi bagenzi be barimo aba sergeant babiri n’aba caporal bane. Bose bakaba batangaza ko bishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse bakaba bashishikariza bagenzi babo basigaye i Mwenga kwima amatwi ibihuha by’abayobozi babo bagatahuka.

Bazanye n'imiryabgo yabo.
Bazanye n’imiryabgo yabo.

Aba basirikare batahukanye n’imiryango yabo irimo abana 6 nabagore 3 bose bakaba bavuye mu birindiro bya FDLR ahitwa i Mwenga.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka