Uwakwita ku bihuha bya FDLR ngo yahera hanze y’igihugu cye
Ibi ni ibyatangajwe n’abasirikare barindwi bo mu mutwe wa FDLR batahutse kumugoroba wo kuwa 04/06/2013 bavuye mu mashaymba ya Congo. Binjiriye ku mupaka wa Rusizi I berekeza mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare.

Sergeant Major Uzabakiriho Charles ari nawe ufite ipeti rikuru atangaza ko umutwe wa FDLR wacitse intege cyane cyane abasirikare bato kuko ngo bazahajwe n’intambara za buri munsi ubu ngo bakaba basigariye kugipindi gusa aha akaba yavuze ko uwakomeza kumva ibihuha bya FDLR atatahuka.
Abandi bagenzi be barimo aba sergeant babiri n’aba caporal bane. Bose bakaba batangaza ko bishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse bakaba bashishikariza bagenzi babo basigaye i Mwenga kwima amatwi ibihuha by’abayobozi babo bagatahuka.

Aba basirikare batahukanye n’imiryango yabo irimo abana 6 nabagore 3 bose bakaba bavuye mu birindiro bya FDLR ahitwa i Mwenga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|