Uwahoze mu ngabo z’u Rwanda zo hambere arashima ubutwari bw’Inkotanyi

Hategekimana Aloys wari ufite ipeti rya Caporal mu ngabo zahoze ari iz’u Rwanda (ex-FAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ubutwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside no kugarura umutekano mu Banyarwanda.

Hategekimana atuye mu Murenge wa Kanama Akarere ka Rubavu, ubu ni umuhinzi mworozi witeza imbere ariko mu byo akora avuga ko atazibagirwa ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikagarura umutekano mu Rwanda, igihe ibintu byari bimeze nabi.

Hategekimana kimwe n’abatuye Umurenge wa Kanama muri Rubavu, tariki 20 Kanama 2021 bagiye gushimira ingabo zakomerekeye ku rugamba ubutwari n’ubwitange bwabo mu kwitangira igihugu.

Hategekimana (uhagaze) wahoze muri ex-FAR ashimira uwakomerekeye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu
Hategekimana (uhagaze) wahoze muri ex-FAR ashimira uwakomerekeye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu

Ni igikorwa cyaranzwe no gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside hamwe no kubashyikiriza inka 9 n’imyaka irimo toni 5 z’ibirayi na litiro z’amata 600.

Mu ngoro y’amateka abatuye mu Murenge wa Kanama bagaragarijwe uburyo ingabo za FPR Inkotanyi zageze mu ngoro y’inteko ishinga amategeko mu gice cyayo cya Hotel cyakiraga Abadepite mu gihe cyo guhura, bagaragarizwa ubushake Inkotanyi zari zifite mu kubahiriza amasezerano ya Arusha ariko Leta ya Habyarimana ntibyubahirize.

Ni ingoro irimo amateka y’uburyo ingabo za RPA Inkotanyi zakoze ibidasanzwe mu guhagarika Jenoside yarimo ikorwa mu mujyi wa Kigali muri Mata 1994, gutabara abicwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda no kugarura amahoro.

N’ubwo benshi bumva birenze ubwenge bwabo kubera ubutwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi, Hategekimana avuga ko we abyibuka neza kuko yari ahanganye na zo mu mujyi wa Kigali cyane cyane ko yari umusirikare kandi akorera hafi y’aho Inkotanyi zari zicumbitse ku Kacyiru.

Ati “Amateka y’urugamba twahoze dusura hariya ku Nteko Ishinga Amategeko ni ibintu nanyuze imbere kuko nabaga muri Kigali ndi umusirikare, ndabashimira aba benedata ubwitange bwabaranze, kuko kuba bamwe badafite ingingo ni ubwitange bagize, yaba umuntu uhinga agasarura akarya ibyo yasaruye, uworoye akanywa amata akumva ameze neza, abagenda mu modoka yewe n’abatuye mu magorofa bajye bazirikana ko babigezeho kubera aba benedata bitanze.”

Hategekimana avuga ko igikorwa bakoze cyo kwitangira igihugu Abanyarwanda bagomba guhora bakizirikana ndetse bakibuka no kuza kubasura.

Ati “Ibi byose mujye muzirikana bano bantu kuko si uku baremwe, bajye babazirikana babasure kuko ibikorwa bakoze tuzakomeza kubizirikana tubasabira ku Mana.”

Abaturage b’Umurenge wa Kanama basuye abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro bashimishijwe no kubona bamwe mu bitangiye umutekano w’Abanyarwanda, bavuga ko bazatoza abana babo gukunda Igihugu no kurangwa n’ubutwari nk’ubwaranze ingabo za RPA Inkotanyi.

Abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga, barimo 59 batuye mu mudugudu hamwe n’abandi 124 batuye muri uyu murenge, icyo bahurizaho ni uko bishimira ababatekereza ndetse bakabasura.

Karagirwa Jules ni umwe mu batuye mu mudugudu wubakiwe abamugariye ku rugamba. Avuga ko hari benshi bamennye amaraso yabo mu gihe cyo kubohoza igihugu, abandi bakuramo ubumuga gusa icyo bari bashyize imbere ni uguharanira igihugu buri wese yisangamo kandi kirangwamo amahoro nk’uko bimeze ubu.

Agira ati “Hari abo twashyinguye, hari abagize ibibazo dufite hano, hari abandi basigaye bakomeje urugamba rw’iterambere. Turi imidugudu 3 igizwe n’abasezerewe, kubona iterambere, amashuri n’ibindi bikorwa bikomeje kwiyongera mu myaka 27 tubohoje Igihugu biradushimisha, kandi mukomeze umuvuduko.”

Ndekezi John wasezerewe mu mwaka wa 2004 avuga ko baterwa ishema no kubona hari ababazirikana bakabasura kuko bumva ko akazi bakoze hari abagaha agaciro kandi babazirikana, asaba ababyeyi kurera abana babatoza ubutwari kugira ngo u Rwanda bameneye amaraso rukomeze kwiyubaka no gutera imbere.

Ndekezi avuga ko yanyuzwe no kubona abaturage bo mu Murenge wa Kanama babatekereza kuko baha agaciro ibikorwa by’umutekano babonye.

Agira ati “Kanama ndayizi mu gihe cy’intambara y’abacengezi, byari bigoye ariko abaturage bifatanyije natwe dushobora kugarura umutekano, ubu barahinga bakeza. Byadushimishije kuba bazirikana uruhare rwacu mu kugarura umutekano, icyo tubifuriza na bo ni ugutoza abana gukunda igihugu.

Mugisha Honore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, avuga ko igitekerezo cyo gusura ingabo zakomerekeye ku rugamba babitewe no kuzirikana ibibazo by’umutekano bahuye na byo mu gihe cy’intambara y’abacengezi none bakaba bahinga bakeza, bakorora ndetse bakaba bateye imbere, ibintu batari kugeraho iyo izi ngabo zititanga mu kugarura umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru irashimishije pe! Abayobozi n’abaturage bita ku wahoze mu Ngabo z’igihugu, ariko tugaye n’Uturere n’imirenge batajya bamenya agaciro k’uwabaye ingabo ahubwo ugasanga bakingir’ikibaba ababibasira ngo babarushya amafranga n’ingeso mbi, Ntagiteye agahinda nk’umugabo wakorey’igihugu wo muri Rwamagana Umurenge wa Gahengeri AKAGARI ni Mutamwa, yabaye umusirikare imyaka irenga20 yimurirwa muri police akora imyaka irenze6 Ubu yagiye mu Kiruhuko nk’abandi, ikibabaje Uko yakoreraga igihugu har’umugabo baturanye ngo w’umwavoka (Maître) wahise yigarurira urugo rw’umusirikare anahabyara n’umwana, Aho umugabo atahiye nya Avoka ntiyarekey’aho kwigarurira uwo nya mugore wa Demobe, none aririrwa asengerera Umukozi wa RIB ngo bafunge Demobe kuko ahora yiyama nya Avoka, Erega Avoka yarinze gusenya urwe kubera uwo mugore wa Demobe, none buriya uriya musirikare namara kubona bimurenze bizagenda gute. Ese ubuyobozi ko butumva akababaro kuwo Demobe? Nzaba ndeba iherezo muri Rwamagana.

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka