Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yafunguwe

Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Murego Jean Marie Vianney, yakuwe muri gereza kubera ko yitwaye neza mu gihano cye. Murego yari afunze kuva mu mwaka wa 2010.

Murego Jean Marie Vianney ari mu bagororwa 220 barekuwe muri gereza ya Ntsinda ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kurekura abagororwa basaga 1667 cyemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 18 Ugushyingo 2011.

Mu gushyingo 2011 urukiko rwa Nyagatare rwamukatiye n’abandi batatu igifungo cy’amezi 8 kubera uruhare bagize mu gucunga nabi akayabo ka miliyoni 88 y’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe kubaka ibitaro bya Kabarore muri ako karere.

Icyo gifungo cyaje kiyongera ku kindi yari yahawe cy’amezi atatu yari yarakatiwe n’urwo rukiko azira kunyereza amafaranga yari agenewe kugeza inka za kijyambere muri ako karere.

Urukiko rwamukatiye ibyo bihano kuko nk’umuyobozi w’akarere yishe nkana itegeko rigenga itangwa ry’amasoko, aho yemeye ko hatangwa avance ya 20% aho kuba 40%.

Ibi byagaragaye muri raporo y’umwaka wa 2007 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Iyi raporo yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 23 Werurwe 2009.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka