Uwahoze ari Perezida wa Sena yishyuriye Mr Ibu amafaranga yose yo kwivuza

Uwahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria, Dr. Bukola Saraki, yishyuriye John Okafor, wamamaye muri sinema amafaranga yose yasabwaga kwishyura ibitaro nyuma y’uburwayi bwamwibasiye agasaba ubufasha bwo kwivuza.

Mr Ibu yishyuriwe ikiguzi cy'ubuvuzi n'uwahoze ari Perezida wa Sena
Mr Ibu yishyuriwe ikiguzi cy’ubuvuzi n’uwahoze ari Perezida wa Sena

Saraki yabikoze abinyujije muri fondasiyo yashinze yose ‘Abubakar Bukola Saraki Foundation’.

Mu cyumweru gishize, nibwo Mr Ibu yari abinyujije kuri Instagram yasabye Abanya-Nigeria kumufasha akabona amafaranga yo kujya kwivuriza hanze ya Nigeria kugirango aabashe kubona ubuvuzi buruseho.

Mr Ibu uherutse kwizihiriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 62 ari mu Bitaro aho arwariye, icyo gihe yavuze ko ubufasha akeneye nibutaboneka ashobora gucibwa akaguru. Kugeza ubu indwara yibasiye uyu mugabo ntiratangazwa.

Ikinyamakuru The Vanguard cyatangaje ko Abubakar Bukola Saraki Foundation, ku wa Gatatu nyuma yo kubona ubwo butumwa butabaza, yafashe umwanzuro wo kwishyura amafaranga yose y’ikiguzi cy’ubuvuzi bwe.

Ibi yabitangaje mu butumwa yashyize kurubuga rwa X, aho yagize iti: “Fondasiyo ya Abubakar Bukola Saraki yishimiye kuba yarateye inkunga y’ubuvuzi John Okafor uzwi ku izina rya Mr Ibu, icyamamare kizwi cyane mu gusetsa, yaradushimishije cyane kuri kuri televiziyo zacu, ndetse atuzanira umunezero mu myaka irenga 40.”

Yakomeje igira iti: “Ubwo twamenyaga ibibazo by’ubuzima bwe ndetse n’umutwaro w’amafaranga akeneye ngo avurwe, twumvise hari inshingano dufite kandi zikomeye zo gutanga ubufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose bushoboka. Ku wa Gatatu twahise twishyura amafaranga yose yo kumuvuza.”

Bakomeje kandi basaba abantu bose babishoboye mu bushobozi ubwo ari bwo bwose gushyigikira Mr Ibu akabasha kubona ubuvuzi bwose akeneye.

Ibyamamare bitandukanye mu muziki wa Nigeria biromo Davido, itsinda rya P-Square na Tunde Ednut basezeranyije umuryango wa Mr Ibu ko bazita kuri buri kintu cyose kizakenerwa mu burwayi bwe.

Abanyanijeriya hirya no hino ku Isi yose nabo bari batangiye gukusanya amafaranga yo gushyigikira uyu mugabo wamamaye muri filime zitandukanye zirimo “Mr Ibu and His Son” ari kumwe na Chinedu Ikedieze, “Police Recruit” “9 Wives”, “A Fool at 40”, “Ibu in Prison” n’izindi nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka